Mico The Best yashyize hanze amashusho ya ya ndirimbo yakoranye n’umuhanzi wo muri Zambia

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 15 May 2019 Yasuwe: 794

Umuhanzi Mico The Best uri mu bakunzwe mu Rwanda mu njyana ya Afrobeat,yaraye ashyize hanze amashusho y’indirimbo yitwa ‘Circle’ yafatanyije n’umuhanzi wo muri Zambia witwa B Flow nawe ukunzwe cyane muri iki gihugu.

Nyuma y’indirimbo Jamais aherutse gushyira hanze mu buryo bw’amajwi n’amashusho igakundwa n’abatari bake,aho imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 118,Mico The Best yongeye gushyira hanze amashusho y’indirimbo yitwa Circle yakoranye na B Flow wo muri Zambia.

Mico The Best uherutse kwerekeza muri Lebel ya KIKAC Music Lebel,akomeje gukora cyane kugira ngo umuziki we ukomeze kuzamuka.

Ubwo yafataga amashusho y’iyi ndirimbo,Mico yabwiye abanyamakuru ko yishimiye gukorana indirimbo n’uyu munya Zambia, B Flow, kubera ubuhanga bwe ndetse n’izina afite iwabo aho yizera neza ko hari impinduka izazana kuri muzika ye ndetse niyo mu Rwanda muri rusange.

Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na Iyzo Pro, naho amashusho afatwa na Fayzo pro usanzwe atungana amashusho ya KIKAC MUSIC LABEL.

Si ubwa mbere Mico The Best akoranye indirimbo n’umuhanzi wo hanze y’u Rwanda,kuko yakoranye na Diamond Platnumz indirimbo yitwa Sinakwibagiwe.


Reba amashusho y’indirimbo Circle ya Mico The Best ft B Flow

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Diamond yibasiwe bikomeye n’umusore uvuga ko yamutwaye Tanasha

Umusore utatangajwe amazina yagarutse mu matwi ya benshi nyuma yuko...
21 May 2019 Yasuwe: 702 0

Umugore wa Will Smith yatunguye abantu barimo n’umukobwa we Willow Smith...

Jada Pinkett Smith, w’umukinnyi wa filime akaba n’umugore w’icyamamare Will...
21 May 2019 Yasuwe: 1042 0

Zari yatunguranye avuga uburyo Igitsina cya Hamisa Mobetto kitakiri...

Umunyamideli wamamaye ku mbugankoranyambaga Zari Hassan wahoze ari umugore...
21 May 2019 Yasuwe: 2561 0

Muri Uganda hadutse intambara idasanzwe y’abahanzi 2 bakiri bato[AMAFOTO]

Patrick Ssenyonjo uzwi nka Fresh Kid, umuraperi w’imyaka irindwi umaze amezi...
20 May 2019 Yasuwe: 2989 0

Mimi Mirage wahaye imodoka Josiane yavuze uburyo ngo adashishikajwe no...

Mimi Mirage yavuze ko atarajwe ishinga no gushakira Josiane umugabo gusa...
20 May 2019 Yasuwe: 6211 0

Kid Gaju yavuze uburyo Safi yubakiye izina ku bantu bapfuye anavuga ko...

Kid Gaju yavuze ko yababajwe cyane na Safi Madiba kugera ubwo amugurije...
20 May 2019 Yasuwe: 3104 0