skol
fortebet

Minisitiri Nduhungirehe yikomye abategura irushanwa rya Miss Rwanda

Yanditswe: Monday 30, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, yikomye abategura irushanwa rya Miss Rwanda abasaba ibisobanuro ku bigenderwaho hatoranywa abakobwa bahagararira Intara.

Sponsored Ad

Kugeza ubu irushanwa rya Miss Rwanda ryo gushaka umukobwa uzasimbura uwabaye Miss Rwanda 2020 rimaze guca mu ntara 2 hashakwa abagomba kuzihagararira , bahereye i Burasirazuba bakurikizaho mu Majyaruguru, icyakora kwiyamamariza guhagararira intara ntibivuze kuba ari yo utuyemo.

Ibi bije nyuma y’uko iri rushanwa ryari rivuye i Musanze ahatowe abakobwa 6 bahagarariye intara y’Amajyaruguru.

Muri abo batandatu, umukobwa witwa Umuhoza Doreen, umwe mu bakobwa 6 bahawe amahirwe “PASS” yo guhagararira Intara y’Amajyaruguru mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020, ntazi Umurenge atuyemo ndetse n’umukuru w’Intara y’Amajyaruguru avuga abarizwamo.

Ku wa 28 Ukuboza 2019 abategura irushanwa rya Miss Rwanda, bashyize kuri konti ya Twitter ifoto igaragaza abakobwa batandatu babonye itike yo guhagararira Intara y’Amajyaguru mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020.

Mu Ntara y’Amajyaruguru hiyandikishije abakobwa bagera kuri 75 abageze ahabereye ijonjora kuri La Palme Hotel ni 23 naho abemerewe kubazwa n’Akanama Nkemurampaka bari bujuje ibisabwa ni 14.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yabajije niba aba bakobwa ari abaturage bo muri iyi Ntara cyangwa se ari uko biyandikishirijemo bagira ngo gusa bahatanire kwinjira mu mubare w’abakobwa bahatanira iri kamba ry’agaciro kanini ku munyarwandakazi.

Yabajije abategura irushanwa rya Miss Rwanda uko basobanura guhagararira intara mu mahame bagenderaho.

Yagize ati “Ni abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru? Cyangwa biyandikishije mu Majyaruguru kugira ngo gusa bahahatanire? None se guhagararira Intara runaka mu bisobanura gute mu mahame ngenderwaho y’irushanwa rya Miss Rwanda?”

Ukoresha izina rya Kanimba 5 ku rubuga rwa Twitter, yamwuganiye avuga ko bitumvikana ukuntu aba bakobwa bahagarariye Intara y’Amajyaruguru mu gihe wasanga batazi Akarere, Umurenge, Akagari n’Umudugudu.

Ibitekerezo

  • Uburiganya burakabije mu banyarwanda. Ushobora ute guhagararira ikintu cyangwa ahantu utazi!!
    Ari uhagararira aho atazi, ari n’uwemera ko yahagararira aho atazi, bose ni abariganya. Ubyemerewe n’ubimwemerera muri ubwo buryo bose bagombye kuvanwa mu ruhanda arimo.

    Uburiganya burakabije mu banyarwanda. Ushobora ute guhagararira ikintu cyangwa ahantu utazi!!
    Ari uhagararira aho atazi, ari n’uwemera ko yahagararira aho atazi, bose ni abariganya. Ubyemerewe n’ubimwemerera muri ubwo buryo bose bagombye kuvanwa mu ruhanda arimo.

    Nanjye ndemeranywa nawe maze imyaka mbivuga. Mujye mubatuzanira uko bari twihiriremo kuki mwumva ko abeza bose baba Kigali bakirirwa bazenguruka u Rwanda ukiyamamaza hano ejo ukiyamamaza hariya ukongera ukongera hakurya.Ibi muzabyite Miss Kigali apana miss Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa