skol
fortebet

Miss Agasaro umugore w’umuraperi Riderman yavuze uburyo hari ibigerageza guca intege umubano wabo[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 17, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Uyu mugore Agasaro , ni rimwe na rimwe yandika ku mbuga nkoranyambaga usanga akenshi adakunze kugira ibyo atangaza ku mibanire yabo,gusa Miss Agasaro yaje kugaragaza amarangamutima ye ku rukuta rwe rwa Instagram aho ahamya byinshi agashima cyane umugabo we Riderman.

Sponsored Ad

Miss Agasaro Nadia yashimangiye ko kuva batangirana urugendo rwaganishaga ku mubano wabo, Riderman yagiye amukorera ibintu biryoshye ndetse ko kugeza uyu munsi ataracogora.

Yongeyeho ko mu rukundo rwabo ibicantege byivanzemo gusa ngo aho kubatandukanya byarushijeho kubakomeza no gutuma barushaho gukundana.

Agasaro yagize ati “Muri iyi si ntihabura ibinyereza umubano w’abakundana gusa nkunda uburyo ibyakagushije uwacu biwukomeza nk’urutare ndahamya ko ari ku bw’urukundo rw’ukuri(real love) buri umwe akunda undi n’imbaraga z’Imana yahisemo kutugira umwe.”

Twavugako Riderman n’umugorewe Agasaro bafitanye umwana w’umuhungu uri gukabakaba imyaka 4 y’amavuko bita Eltad.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa