skol
fortebet

Miss Akiwacu Colombe yababajwe cyane n’uburyo we na bagenzi be bakorewe ivangura[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 03, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Miss Akiwacu Colombe wabaye nyampinga w’u Rwanda muri 2014, yavuze ko we na bagenzi be batatu b’inshuti ze banze kwishyurwa n’uw’abakoresheje akazi ko kwerekana imideri bitewe n’uko ari abirabura.

Sponsored Ad

Akiwacu Colombe, Hyacinthe, Mariame Sakanoko ndetse na Mboumba Dorinex ni bo bakoreye umugabo witwa Kithe Brewster ariko birangira abambuye.

Colombe abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko uwari wabahaye akazi na we ari umwirabura ariko yanga kubishyura kuko yumvaga yabahaye amahirwe badakwiye, ibi yabivuze yifashishije ifoto ikubiyemo amagambo abigaragaza.

Yagize ati”umunyamideri w’umwirabura yanze kwishyura abakobwa 4 b’abanyamiderikazi kuko yumvaga ko yaduhaye amahirwe yo kuba abanyamideri abiraburakazi tudakwiriye, yishyuye abandi bakobwa basigaye abazungu n’abanyaziya.”

Yakomeje agira ati” Yarambabaje ubwo yavugaga ngo yaduhaye amahirwe none tukaba turi gusakuza tutabyishimiye tumubwira ngo atwishyure ku kazi twamukoreye. Ariko ikibabaje kurushaho na we ni umwirabura nkatwe ariko akumva ko abirabura nta mwanya bafite muri uru ruganda rw’imideri.”

Akiwacu Colombe avuga ko bi byabaye tariki ya 23 Mutarama uyu mwaka, aho bafashije uyu mugabo i New York na Los Angeles.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa