Miss Akiwacu Colombe yifashishijwe mu bukangurambaga bwamagana ivangura rikorerwa abafite imisatsi y’injwiri[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 19 June 2019 Yasuwe: 1359

Miss Akiwacu Colombe wabaye Miss Rwanda mu 2014 , yitabiriye igikorwa cyo kumurika imisatsi cyiswe “Don’t Touch My Hair”, cyakozwe mu rwego rwo kwamagana abantu bakora mu misatsi y’abafite injwiri.



Akiwacu ni umwe mu banyamideli biyerekanye mu muhanda bambaye imisatsi myinshi, mu gace ka Place de l’ Opera. Iki gikorwa cyakozwe mu rwego rwo kwamagana abantu bakora mu misatsi y’abafite injwiri nk’uburyo bwo kubendereza cyangwa kubirataho, ibintu bifatwa nk’ivanguraruhu.

Colombe abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, yavuze ko muri iki kinyejana nta muntu ukwiye kunena undi ngo ni uko afite imisatsi idasa n’iye.

Mureille Kabile usanzwe akora imisatsi y’ubwoko butandukanye niwe wateguye iki gikorwa , yavuze ko yateguye igikorwa cyo kumurika imisatsi y’injwiri nyuma yo kunenwa no kuvangurwa n’abandi batandukanye.

Akiwacu Colombe amaze imyaka ine aba mu Bufaransa, aho anamaze kubaka izina rikomeye mubijyanye n’imideli dore ko mu 2017 yitabiriye igikorwa cyo kumurika imisatsi cyiswe Big Hair World.ed , yagiye yitabira n’ibindi bitakorwa bikomeye by’imideri bitandukanye .


Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Jackie Chan yemereye akayabo umuntu uzavumbura urukingo rwa...

Umukinnyi wa Filimi w’icyamamare Jackie Chan w’imyaka 68 yatangaje ko...
18 February 2020 Yasuwe: 3497 0

Reba intimba yo ku mutima urupfu rwa Kizito Mihigo rwasigiye Bruce...

Bruce Melody ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda bashegeshwe n’urupfu rwa Kizito...
18 February 2020 Yasuwe: 10326 0

Reba amateka y’ubuzima bwa Kizito Mihigo kuva afite imyaka 9

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gashyantare 2020, nibwo I Rwanda...
18 February 2020 Yasuwe: 6719 0

Hamisa Mobetto yasubije abakomeje kujya impaka niba yaba yarasubiranye na...

Umunaymideli Hamisa Mobeto wahoze ari inshuti ikomeye y’umuhanzi Diamond...
18 February 2020 Yasuwe: 3799 0

Aba-Slay Queen bo muri Uganda bagaragaje agahinda gakomeye batewe na...

Rajab Abdul Kahali aka Harmonize uzwi mu muziki wo muri Afurika...
18 February 2020 Yasuwe: 5288 1

Miss Universe Tunzi ubwo yagarukaga ku ivuko abenshi bataye akazi abandi...

Miss Universe,Zozibini Tunzi ubwo yagarukaga ku ivuko yafashe umwanya wo...
17 February 2020 Yasuwe: 5007 0