skol
fortebet

Miss Colombe wavuzwe mu rukundo na Christopher yakomoje ku bukwe bwe

Yanditswe: Wednesday 15, Nov 2017

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2014 Akiwacu Colombe kuwa 31 Ukwakira 2017 yizihije isabukuru y’amavuko maze asaba abamukurikirana ku rubuga rwa instagram kumubaza ikibazo cyose bashaka avuga ko yiteguye kugisubiza.
Uyu mukobwa wagiye uhagararira u Rwanda mu bikorwa bitandukanye yabajijwe ibibazo bitandukanye birimo niba afite umukunzi, igihe ateganyiriza gukora ubukwe ndetse n’icyo akumbuye mu Rwanda.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2015 nibwo hatangiye kuvugwa umubano udasanzwe hagati na Miss Colombe (...)

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2014 Akiwacu Colombe kuwa 31 Ukwakira 2017 yizihije isabukuru y’amavuko maze asaba abamukurikirana ku rubuga rwa instagram kumubaza ikibazo cyose bashaka avuga ko yiteguye kugisubiza.

Uyu mukobwa wagiye uhagararira u Rwanda mu bikorwa bitandukanye yabajijwe ibibazo bitandukanye birimo niba afite umukunzi, igihe ateganyiriza gukora ubukwe ndetse n’icyo akumbuye mu Rwanda.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2015 nibwo hatangiye kuvugwa umubano udasanzwe hagati na Miss Colombe n’umuhanzi Christopher, aba bombi babyamaganiye kure bavuga ko ari inshuti zisanzwe nyamara inshuti zabo za hafi zikemeza ko bari mu rukundo.

Colombe usigaye amurika imideli yanditse agira ati “Uyu munsi ni isabukuru y’amavuyo yanjye.Nditeguye gusubiza ikibazo cyose umuntu wese aribuze kumbaza.”Aha yari yatanze igihe kingana n’amasaha 24 gusa.

Uwitwa vizo_adolphe yabanje kwifuriza Miss Colombe isabukuru nziza maze aterura muri aya magambo, yagize ati “Uteganya gukora ubukwe ryari? Ese ufite inshuti y’umusore mukundana? Niba ahari n’uwo mu kihe gihugu??.

Akiwacu yasubije Adolphe ko nta mukunzi afite muri iyi minsi ndetse ko ibijyanye n’ubukwe butari mu mishinga ya vuba ateganya. Yagize ati “Urakoze cyane kumbaza icyo kibazo… ntago mbuteganya(ubukwe) mu mishinga ya vuba .. nawe ntawuhari(yavugaga umukunzi)."

Uwitwa @rurangirwaghislain yabajije Colombe icyo akumbuye mu Rwanda nyuma y’imyaka igera kuri itatu atahagera maze Colombe asubiza agira ati “Urakoze kunyifuriza isabukuru nziza... Yego nkumbuye U Rwanda cyane ... nkunda kuba ndi kumwe n’abantu kadi nishimira kubafasha.”

Uwitwa dieudos_marshal nawe yabajije ikibazo agira ati “Isabukuru nziza Colombe munyarwandakazi!!Niki wumva udashobora gupfa ukoreye Abana bawe.”Akiwacu wamaze kwiyegurira kumurika imideli yasubije ati “Kubabuza gukurikira indoto zabo n’ikosa ntakora.”

Akiwacu Colombe yabaye Miss Rwanda ku Cyumweru tariki 23 Gashyantare 2014 ahagarariye intara y’Uburasirazuba mu marushanwa ya Miss Rwanda.

Miss Akiwacu Colombe usigaye uba mu Bufaransa aho yagiye gukomereza amashuri ye yujuje imyaka 25 y’amavuko.Yavuye mu Rwanda afitanye ubucuti bukomeye n’umuhanzi Christopher ariko bombi bakunze kumvikana bahakana urukundo rw’abo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa