skol
fortebet

Miss Kalimpinya mu myiteguro yo gushyira mubikorwa umushinga yasezeranyije Abanyarwanda

Yanditswe: Monday 27, Mar 2017

Sponsored Ad

Queen Kalimpinya w’ imyaka 18 y’ amavuko wari mu bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’ u Rwanda, wabaye igisonga cya 3 yatangaje ko arimo mu myiteguro yo gushyira mu bikorwa ibikubiye mu mushinga yamurikiye Abanyarwanda ubwo yiyamamazaga.
-* Ibyo arimo gukora kuri uwo mushinga, gushaka abaterankunga no gukora ubushakashatsi ku gitera imfu z’ ababyeyi bapfira ku iseta babyara kugira ngo azabone uko akora ubukangurambaga.
Ubwo yiyamamazaga mu bahatanira ikamba rya Nyampinga w’ u Rwanda 2017, (...)

Sponsored Ad

Queen Kalimpinya w’ imyaka 18 y’ amavuko wari mu bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’ u Rwanda, wabaye igisonga cya 3 yatangaje ko arimo mu myiteguro yo gushyira mu bikorwa ibikubiye mu mushinga yamurikiye Abanyarwanda ubwo yiyamamazaga.

-* Ibyo arimo gukora kuri uwo mushinga, gushaka abaterankunga no gukora ubushakashatsi ku gitera imfu z’ ababyeyi bapfira ku iseta babyara kugira ngo azabone uko akora ubukangurambaga.

Ubwo yiyamamazaga mu bahatanira ikamba rya Nyampinga w’ u Rwanda 2017, Kalimpinya yavuze ko naramuka atowe azagabanya umubare w’ ababyeyi bapfa babyara.

Mu kiganiro kihariye yagiranye n’ Ikinyamakuru Umuryango Miss Kalimpinya yavuze ko agiye gushyira mu bikorwa ibyo yemereye Abanyarwanda.

Yagize ati “ Mfite umushinga ndetse narinarawutangaje mu gikorwa cyo gutora narindimo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2017, umushinga wanjye numva ngomba kugabanya imfu z’ababyeyi bapfa bari kubyara kuko njye ababyeyi mbafata nk’ abantu bakomeye, ndabubaha, kandi mbabonamo ubushobozi mu itera mbere ry’igihugu cyacu”.

Miss Kalimpinya yabwiye Umuryango ko yahisemo uwo mushinga kuko ababazwa bikomeye no kumva umubyeyi yapfuye abyara.

Ati “ Mbabazwa cyane no kumva inkuru z’inshamugongo, kumva ngo umubyeyi yabuze ubuzima abyara birambabaza kandi bikankora ku mutima,niyo mpamvu nahisemo uyu mushinga wo kugabanya imfu z’ababyeyi bapfa bari kubyara. Ndikureba hirya no hino nshaka abaterankunga ku buryo nizera ntashidikanya ko uyu mushinga ugomba gutangira muri uyu mwaka wa 2017”.

Uko Nyampinga Queen Kalimpinya azakora uwo mushinga

Yagize ati “ Mfite gahunda yo gushinga amatsinda (clubs) noneho abana b’ abanyeshuri bagatozwa mbere bakamenya ibyaribyo, bakamenya uko bigenda, bakanamenya ikibitera(gupfira ku iseta babyara) noneho bakabanza bo ubwabo bakabimenya kugira ngo bazirinde mu gihe kizaza noneho mu gihe cy’ibiruhuko bakazajya bafatanya n’abajyanama b’ubuzima mu bukangurambaga banigisha abaturage ndetse bakanabasobanurira byimazeyo bakanabakangura kuri icyo kibazo nk’ uko bazaba barabyigishijwe”.

Mu gihe Queen Kalimpinya akiri mu bushakashatsi bwimbitse ku mushinga we akaba ateganya ko agomba kuwutangira bitarenze uyu mwaka wa 2017.

TUYISHIME Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa