skol
fortebet

Miss Kalimpinya yanenze yivuye inyuma abakobwa batangaje ko bitegura gushyingiranwa

Yanditswe: Sunday 26, Mar 2017

Sponsored Ad

Queen Kalimpinya w’ imyaka 18 y’ amavuko, Igisonga cya 3 cya Nyampinga w’ u Rwanda yanenze abakobwa babiri batangaje ko bitegura gushyingiranwa nk’ umugabo n’ umugore avuga ko atabishyigikiye na gato kuko ari uguhinyuza Imana.
Ni nyuma y’inkuru imaze iminsi icicikana mu bitangazamakuru byo mu Rwanda y’ abakobwa babiri b’ abanyamakuru batangaje ko bari mu rukundo ndetse ko bari mu nzira yo gushyingiranwa bakabana nk’ umugabo n’ umugore.
Ikinyamakuru Umuryango cyabajije Miss Kalimpinya aho ahagaze (...)

Sponsored Ad

Queen Kalimpinya w’ imyaka 18 y’ amavuko, Igisonga cya 3 cya Nyampinga w’ u Rwanda yanenze abakobwa babiri batangaje ko bitegura gushyingiranwa nk’ umugabo n’ umugore avuga ko atabishyigikiye na gato kuko ari uguhinyuza Imana.

Ni nyuma y’inkuru imaze iminsi icicikana mu bitangazamakuru byo mu Rwanda y’ abakobwa babiri b’ abanyamakuru batangaje ko bari mu rukundo ndetse ko bari mu nzira yo gushyingiranwa bakabana nk’ umugabo n’ umugore.

Ikinyamakuru Umuryango cyabajije Miss Kalimpinya aho ahagaze kuri icyo gitekerezo cy’ abakobwa babiri bateganya kubana nk’ umugabo n’ umugore avuga ko binyuranyije na kirazira z’ umuco nyarwanda ndetse ko n’ Imana itabyemera.

Yagize ati “Imana ijya kurema yaremye Adam na Eva, ntabwo yaremye ba Adam babiri cyangwa ba Eva babiri, ntekerezako iyo biba byemewe Imana yarikurema abagabo gusa cyangwa abagore gusa! ubutinganyi mbufata nko guhinyuza Imana, kuyisuzugura, ndetse ibi ni uguta umuco, n’ indangagaciro na kirazira by’u Rwanda.”

Igisonga cya 3 cya Nyampinga w’ u Rwanda

Yunzemo ati “Ntabwo tubizi mu muco wacu, tubyumva mu muco w’amahanga bihabanye n’indangagaciro n’umuco by’u Rwanda, kuri njye rero numva bidakwiye kandi simbishyigikiye habe na gato”.

Inama Kalimpinya agira abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko

Ati “ Urubyiruko dukwiriye kwigira ku mateka yacu no kumateka y’abatubanjirije ndetse tukanakoresha neza amahirwe dufite y’ubuyobozi bwiza dufite, tugakora ndetse tukarushaho gufunguka mu mitwe, dutekereze kure bizadufasha gukomeza kugeza igihugu cyacu kure kandi heza, naho ibyo gukopera umuco w’imahanga natwe bugacya twafashe imyanzuro idahwitse byo ntaho byatugeza”.

Miss Kalimpinya yasoje amashuri ye y’isumbuye mu ishami ry’imibare, icungamutungo, n’ubumenyi bw’isi (MEG). Mu marushanwa ahruka yo gutora nyampinga w’ u Rwanda Kalimpanya yabaye igisonga cya 3.

Emmanuel TUYISHIME @Umuryango.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa