skol
fortebet

Miss Kayibanda Aurore yagaragaje agahinda n’ishavu akomeje guterwa n’urupfu rwa Musaza we na Papa we[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 02, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Miss Aurore Kayibanda yageneye ubutumwa bubabaje Hirwa Henry, umubyinnyi akaba n’umwe muri batatu bari bagize itsinda ry’abariribyi rya KGB witabye Imana mu 2012.

Sponsored Ad

Kayibanda yanditse yagaragazaga agahinda n’umubabaro afite nyuma yo kuba yarapfushije musaza we yakundaga mu 2012 ndetse na se uherutse kwitaba Imana.

Ubutumwa yanditse bwagiraga buti:

“Hirwa ndagukumbuye cyane. Uyu munsi nisanze ndi kumva indirimbo zawe nanabyina nk’uko wabikoraga, ndetse ndi kunywa icyo wakundaga cyane […] natekereje ibiganiro uri kugirana na Papa hariya, yari aguhangayikiye mu minsi ye ya nyuma yarabimbwiye. Ndabakunda kandi ndabakumbuye mwese kugeza igihe tuzongera tugahura.”

Hirwa yitabye Imana kuwa Gatandatu tariki ya 1 Ukuboza 2012 arohamye mu kiyaga cya Muhazi. Uyu musore yitabye Imana afite 27 ni nawe muvandimwe rukumbi Miss Mutesi Aurore Kayibanda yari afite.

Ku wa 19 Kanama 2019, Aurore Mutesi Kayibanda wabaye nyampinga w’u Rwanda 2012 nabwo yapfushije se, waguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibitekerezo

  • This is natural.Nta muntu n’umwe utagira agahinda,cyanecyane ku muntu mufitanye isano rya hafi,urugero Papa,Mama n’abo muva inda imwe.Mwibuke ko na Yesu yarize bamubwiye ko inshuti ye Lazaro yapfuye.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa