skol
fortebet

Miss Mushambokazi nyuma yo kujya mu idini ya Islam kubera umukunzi we Karim,yahishuye n’igihe azamurongorera[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 24, Oct 2020

Sponsored Ad

skol

Miss Jordan Mushambokazi umwe mu bakobwa bitabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda mu mwaka wa 2018 yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kwinjira mu idini ya Islam nyuma yuko umusore bakundana ari umu islam akaba yarifuje guhuza imyemerere nawe nubwo yari afite uburenganzira bwo kuguma mu idini yari asanzwe arimo.

Sponsored Ad

Ibi Miss Jordan Mushambokazi yabitangarije mu kiganiro yagiranye na YAGO TV SHOW aho yatangiye avuga ibimwerekeyeho bijyanye n’ubuzima bwe nyuma agakomeza avuga byinshi arimo guteganya mu minsi iri imbere harimo nuko arimo guteganya ubukwe mu gihe cya vuba n’umusore bakundana.

Mu minsi ishize, Mushambokazi yakiriwe mu Idini ya Islam mu muhango witabiriwe n’umuhanzi Tizzo wo mu itsinda rya Active riri mu marembera, ndetse na Sheikh Ashraf wo mu Mujyi wa Kigali wamuhaye ikaze.

Tizzo asanzwe ari inshuti ya hafi ya Mushambokazi, dore ko ari mu bantu ba hafi b’uyu mukobwa bitabiriye ibirori by’isabukuru ye y’amavuko yo ku wa 07 Nyakanga 2018.

Miss Jordan Mushambokazi yavuze ko yagiye mu idini ya islam nyuma yuko amaze gusobanukirwa n’amahame yayo. Miss Jordan yakomeje avuga ko we n’umukunzi we bafitanye gahunda yo gukora ubukwe gusa ntiyigeze yerura ngo avuge igihe nyirizina ubukwe buzaberaho gusa yavuze ko ari mu gihe cya vuba.

Mushambokazi yavuze ko Karim yujuje buri kimwe cyose yari akeneye ku musore bazarushinga. Ati “Ni byinshi! Ni we muhungu w’inzozi zanjye, kuko nyine ibyo nifuzaga ku musore nakunda nasanze abifite, abyujuje.”

Uyu mukobwa yavuze ko imyaka ibiri n’igice ishize akundana byeruye na Karim, kandi ko ababyeyi babahaye umugisha. Avuga ko itariki y’ubukwe bwabo atayitangaza, ariko ko buzaba mu minsi iri imbere.

Mushambokazi ari mu bakobwa b’ikimero batuye kuri Instagram. Akurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 85, yivuga nk’umuntu ushyira imbaraga cyane mu kimuha umunezero udashira.

Mbonyumuvunyi ugiye kubana akaramata na Mushambokazi Jordan yavuzwe mu rukundo n’umuhanzikazi Young Grace. Ndetse aza gutuma uyu muraperikazi ahindura idini ajya muri Islam ariko baza gutandukana.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa