skol
fortebet

Miss Mutesi Jolly amafoto ye na Michael Jackson yamutunguye ndetse anamutera ubwoba[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 20, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2016, Mutesi Jolly yatangaje ifoto yamuteye ubwoba ndetse ikanamutungura cyane mu mafoto ye yagiye akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, ndetse anagira icyo avuga ku bamushinja kwisiga mukorogo uko bukeye uko bwije.

Sponsored Ad

Miss Jolly ari muri ba Nyampinga b’u Rwanda bavuzwe cyane mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda nyuma yo kwambikwa ikamba muri 2016, gusa ku rundi ruhande uyu mwari benshi banamushimira bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa yakoze nyuma yo kwambikwa ikamba.

Inkuru ariko yakomeje kutavugwaho rumwe na benshi n’imihindagurikire y’umubiri wa Miss Jolly, aho wasangaga abakoresha imbuga nkoranyambaga bakwirakwiza amafoto y’uyu mwari bakagaragaza ko yisize mukorogo (amavuta ahindura uruhu) ugereranyije nuko yari ameze mbere yo kwambikwa iri kamba.

Mu kiganiro Zoom In kuri RBA, Miss Jolly yagize icyo avuga kuri aya makuru yagiye akomeza kuvugwa cyane kugeza na magingo aya, ndetse anakomoza ku ifoto yamutunguye cyane, bikamutera kuyibazaho cyane.

Avuga ku bijyanye no kwisiga Mukorogo, Miss Jolly ntiyigeze ahakana cg ngo yemeze ko yigeze akoresha aya mavuta ahindura uruhu, ahubwo yavuze ko abantu bafite uburenganzira bwo gutangaza ibyo bashaka bitewe nuko babona ibintu, gusa ku ruhande rwe ngo ntiyabona umwanya wo gusubizanya nabo kuko bishobora gukurura impaka ndende.

Ubwo yavugaga ku ifoto yamutunguye cyane igatuma ayibazaho, Miss Jolly yavuze ko ifoto ye bahuje niya Michael Jackson yatumunguye ndetse ikamutera ubwoba gusa ahamya ko kuvugwa biri mu bigize igice cy’imyidagaduro kuko ngo abatunganya bene ayo mafoto ngo baba bashaka gucuruza, bityo ngo ntiyigeze abyitaho cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa