skol
fortebet

Bugingo wavuzweho guteretana na Miss Mutesi Jolly yagize icyo avuga ku rukundo rwa bombi[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 13, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly yahuye n’umusore byavuzwe ko bateretanaga ndetse wanamusobanuriraga isomo ry’imibare muri SFB aho bose bigaga muri Kaminuza.

Sponsored Ad

Umusore witwa Bugingo Patrick ni umwe mu basore baririmo kugororerwa Iwawa kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 13 Werurwe 2019 nibwo yahuye na Mutesi Jolly byigeze kuvugwa ko bakundana kubera ko aba bombi biganaga muri SFB ndetse uyu musore akunda gusobanurira uyu mukobwa isomo ry’imibare.

Mu kiganiro Bugingo yagiranye n’itangazamakuru yabajijwe niba yari inshuti cyane na Miss Rwanda 2016 maze asubiza ko ataribyo ahubwo ko bakundaga kuba bari kumwe bagendana cyane. Uyu musore yavuze ko babivugaga kubera ko babonaga kenshi bari kumwe ariko batateretanye.

Yagize ati” Mubanyeshuri ntabwo byabura, babaga bavuga ko nagafashe ntereta Miss. Uyu musore yabwiye umunyamakuru ko we atigeze ashaka gutereta Jolly Mutesi ahubwo we yumvaga yamufata nka mushiki we wazamufasha mu buzima bwari imbere.” Abajijwe ku cyifuzo cyuko Miss Jolly ashaka umugano Iwawa yatangaje ko ari ibintu bishoboka cyane ko nawe yazatanga kandidatire ye mu gihe yaba yamaze kwikosora.”

Yongeyeho ko mu gihe bamwe bavugaga ko atereta Miss Rwanda 2016 ntakibazo byamuteraga kimwe nuko ibi bintu bitigeze bibangamira Jolly Mutesi byavugwaga ko bateretana kuko ngo nta kuri kwari kubirimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa