skol
fortebet

Miss Mutesi Jolly yaserukanye ikanzu idasanzwe muri Miss Rwanda 2021 yatumye benshi bacika ururondogoro [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 07, Mar 2021

Sponsored Ad

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2016,wakuwe mu kanama nkemurampaka ka nijoro ku mpamvu itaramenyekana,yitabiriye ibi birori byo gutora abakobwa 20 bagomba kuzavamo Miss Rwanda 2021 yambaye ikanzu idasanzwe.

Sponsored Ad

Uyu nyampinga,yari yambaye ikanzu igaragaza umubiri we ibizwi nka mukondo out ndetse n’umugongo we wose wari hanze byatumye cameras za RBA zitamwereka abafana cyane ko ahamagarwa n’abashyushyarugamba zahise zivaho ndetse yagaragaye inshuro imwe yonyine nabwo amahushukwa.

Uyu mukobwa uri muri ba nyampinga bazwi cyane,yahamagawe muri uyu muhango kugira ngo atange impapuro za "PASS" ku bakobwa 20 bakomeje mu mwiherero ugiye kumara ibyumweru 2 ndetse nyampinga azatorwa muri bo.

Iyi kanzu Jolly yari yambaye muri ibi birori byo guhitamo abakobwa 20 bazahatanira ikamba rya Nyampinga 2021 byabaye ku wa Gatandatu tariki 6 Werurwe 2021, yavugishije benshi kuri Twitter kubera imiterere yayo.

Uwitwa Mama J yagize ati “Nibaza impamvu ba Role model muvuga atari bo mukurikiza no mu kwambara. Wari wabona yambara yagaragaje ibice by’umubiri kweli? Uzi ko uramutse ubaye nk’umuyobozi runaka wiyubashye, iyo foto wajya uyireba agahinda kakakwica!”

Uwitwa Jonas Mugendererwa we yagize ati " Narinzi ko Miss Rwanda mugendera ku mucyo cyane kurusha ibindi ark Ndabona byarivanze byose byose."

Icyakora mu bitekerezo byinshi byatanzwe,benshi bamushimiye iyi myambarire cyane ko itari isanzwe mu ruhame mu Rwanda.

Nk’uwiyita Ruhurwinda yagize ati "Nukuri ni wowe miss tuzi iyo bikunda ukaba uwibihe byose anyway well dressed last night.

Uwitwa Fidele we yagize ati "Genda Jolie uri sanzure hahiriwe Umusore uzakubenguka Gomeza wubake legacy."

Frank we yagize ati "Aho kwica style rata wakwicwa n’umusonga.Unavaa vizuri miss Rwanda infinity ramba ramba. Ariko nkubu ntubyibuha iyo wumvise Abantu bose bakwemera?.



Ibitekerezo

  • Harya nk’uyu agira umugira inama?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa