skol
fortebet

Miss Mutesi na bagenzi be beretswe ibyiza bitatse New York (Amafoto)

Yanditswe: Thursday 08, Dec 2016

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuwa Gatatu rishyira kuwa Kane tariki ya 8 Ukuboza 2016, abakobwa bose bahatanira ikamba rya Nyampinga w’Isi ’Miss World 2016’ batemberejwe umujyi wa New York ho muri Amerika, berekwa ibyiza byawo ndetse banasobanurirwa amateka yawo.
Irushanwa rya ’Miss World 2016’ riri kubera muri leta zunze ubumwe za Amerika.Harabura iminsi 10 gusa ngo hamenyekane umukobwa uhiga abandi mu buranga no mu bwenge ubundi yambikwe ikamba. Ni irushanwa ryitabiriwe n’ibihugu bitandukanye byo kuri uyu (...)

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuwa Gatatu rishyira kuwa Kane tariki ya 8 Ukuboza 2016, abakobwa bose bahatanira ikamba rya Nyampinga w’Isi ’Miss World 2016’ batemberejwe umujyi wa New York ho muri Amerika, berekwa ibyiza byawo ndetse banasobanurirwa amateka yawo.

Irushanwa rya ’Miss World 2016’ riri kubera muri leta zunze ubumwe za Amerika.Harabura iminsi 10 gusa ngo hamenyekane umukobwa uhiga abandi mu buranga no mu bwenge ubundi yambikwe ikamba.

Miss Mutesi Jolly yeretswe umujyi wa New York

Ni irushanwa ryitabiriwe n’ibihugu bitandukanye byo kuri uyu mugabane dutuye. Miss Jolly uhagarariye u Rwanda ku nshuro ya mbere, we na bagenzi bahatanira iri kamba batemberejwe tumwe duce twa leta ya New York.

Uru rugendo rwakoze mu rwego rwo gufasha aba bakobwa bose uko ari 117, kumenya Leta ya New York ndetse no gusobanukirwa amateka yari yariranze kugeza ubu. Basuye ahitwa Statue Of Liberty, Bateaux New York, ndetse n’ishuri ry’umuziki ryitwa School of Rock The Musical.

Ku ruhande rwa Miss Mutesi Jolly uhagarariye u Rwanda,muri Miss World ku nshuro ya mbere yavuye mu Rwanda avuga ko abanyarwana bakwiye kumujya inyuma kandi bakakira ibyo azavanayo.

Iri rushanwa rizarangira tariki ya 18 Ukuboza 2016, ririmo kuba ku nshuro yaryo ya 66. Bikaba ubwa mbere u Rwanda ruryitabiriye. Ushobora guha amahirwe Miss Jolly, unyuze kuri Telefone yawe [Smart Phone] ugakora Downloading Application ya ’Miss World’ ugashyira Jolly muri batatu ba mbere.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa