skol
fortebet

Miss Mwiseneza Josiane n’umukunzi we bari mu myiteguro y’ubukwe

Yanditswe: Wednesday 19, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Mwiseneza Josiane wambitswe ikamba rya Nyampinga ukunzwe (Miss Popularity 2019) yakuyeho urujijo yemeza ko hagati y’umwaka wa 2021-2022 yitegura gukora ubukwe.

Sponsored Ad

Hashize iminsi hahwihwiswa inkuru y’ubukwe bwa Mwiseneza Josiane ariko ntihamenyekane ukuri n’igihe buteganyijwe. Nkuko tudasiba kubagezaho amakuru y’ibyamamare binyuranye n’urubyiruko rwahanze udushya,Celebzmagazine.com twihutiye kuganira na Mwiseneza Josiane atumara amatsiko.

Yashimangiye ko koko hagati y’umwaka wa 2021 na 2022 yitegura gukora ubukwe ariko yirinda gutangaza izina ry’uwo bazashakana gusa ngo arahari by’akarusho ameze neza.Ati »Nanjye buriya igihe cyanjye kirahari.Nibyo mfite umukunzi hatagize igihinduka hagati ya 2021 na 2022 nzakora ubukwe kandi nzabatumira »

Ninde witegura kwegukana Mwiseneza ?

Mwiseneza Josiane ufite imyaka 24 y amavuko yambitswe ikamba rya Nyampinga ukunzwe (Miss Popularity 2019), mu kanya kamwe aremera akavuga ko akundana n’umusore ubarizwa i Kigali akandi kanya akabihakana.

Inkuru z’urukundo nanone yaherukaga kuvugwa n’umusore Nsabimana Evariste wamenyekanye nka Evazoo Evazoo mu muziki wiga muri Ines Ruhengeli ngo bahuye akiva mu karere ka Rubavu akimara gutsinda mu bakobwa 6 babonye itike yo guhagararira intara y’Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2019.

Ibitekerezo

  • Azitonde atazamwimariramo nyuma akamuta nkuko bigendekera abandi bakobwa.Abahungu benshi iyo ubahaye icyo bashaka mu gitanda,nyuma yahoo baraguta bagafata undi.Ubuhemu n’ubusambanyi bireze cyane muli iyi minsi bible yita iy’imperuka.Ibyo Imana itubuza,abantu basigaye babikora ku bwinshi,cyanecyane ubusambanyi.Ariko nubwo abantu basuzugura Imana yaturemye,yashyizeho umunsi ntarengwa ubwo izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza.Soma muli Yeremiya 25:33 wumve ukuntu uwo munsi uteye ubwoba.Tujye twibuka ko ku gihe cya Nowa abantu nabwo bazize gusuzugura Imana.Mu bantu millions nyinshi zari zituye isi,harokotse abantu 8 gusa bumviraga Imana.

    Nizereko Miss Mwiseneza azabanza akarangiza amashuli.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa