skol
fortebet

Miss Mwiseneza Josiane yavuze ko umushinga we abantu bawumvise uko utari maze awusobanura uko uri

Yanditswe: Thursday 21, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Mwiseneza Josiane , mu gihe haburaga amasaha make ngo umushinga we awutangirire mu karere ka Rwamagana nyuma bakaza kumwamaganira kure yavuze ko hari abantu bawumvise nabi, bawumva uko utari.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Gashyantare 2019 nibwo umushinga wa Mwiseneza Josiane wo kurwanya igwingira ry’abana bato yagombaga kuwushyira mu bikorwa akawutangirira mu karere ka Rwamagana nyuma ubuyobozi bw’aka buza kubyanga.

Mu kiganiro yagiranye na Isimbi kuri uyu wa 19 Gashyantare yavuze ko umushinga we hari abawitiranya no kurwanya imirire mibi kandi ari ukurwanya igwingira.

Yagize ati “Umushinga wanjye abantu bawumva nabi, abantu baba bumva ngo ni ukurwanya imirire mibi ni byiza kurwanya imirire mibi nta n’ ubwo nyishyigikiye, ariko umushinga wanjye witwa kurwanya igwingira rw’ abana. Ntabwo ari ukurwanya imirire mibi. Imirire mibi ni kimwe mu mpamvu zitera kugwingira. ”

Akomeza agira ati “Hari ibindi rero bitera kugwingira, hari ukuba umwana akiri mu nda ugasanga mama we abayeho nabi bigatuma umwana agwingira.”

Mwiseneza yagombaga gufatanya n’ abanyarwenya n’ abakinnyi b’ amafilime barimo Njuga, Kibonke Clapton, Kankwanzi na Samusure gushyira mu bikorwa umushinga we ahereye mu karere ka Rwamamagana.

Clapton, umunyarwenya unanutse avuga ko atari azi ikibazo cy’ igwingira mbere y’ uko amenya Josiane ariko ngo ubu yaragisobanukiwe mu minsi mike azaba yabyibushye akaboko.

Miss Josiane avuga ko mu mujyi naho azahakorera umushinga we kuko ngo niho bigoye kubona ibiribwa ati “Mu mujyi ntabwo wabona umuntu uguha imboga z’ ubuntu kuko aba yaziranguye ariko mu cyaro wazibona”

Clapton yavuze ko icyo bazafasha Miss Josiane ari ugutegura imikino n’ urwenya bazifashisha mu gutanga ubutumwa bw’ ubukangurambaga bwo kurwanya igwingira. Ibi ngo bazabikorwa nta kiuzi kuko ari abafana ba Miss Josiane. Ngo gushyigira umuntu mu kwiyamamaza yamara gutorwa ntiwongere kumuba hafi ntabwo byaba ari byiza.

Ubu bukangurambaga buzatangirira mu karere ka Rwamagana, mu murenge wa Fumbwe kuri uyu wa 20 Gashyantare 2019.

Ibitekerezo

  • Miss Miseneza Jos komereza aho. Abatumva ibyerekeye umushinga wawe sinzi imyumvire bafite. Ese abadepite bawumvise baba muri Canada bakaza no kureba babarusha amatwi? numvise ibyo uriya muyobozi wi Rwamagana yasobanuye ndumirwa. Inzira iracyari ndende nyamara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa