Miss Mwiseneza Josiane yatangaje akarere agiye gutangirizamo umushinga we afatanyije n’ibyamamare bitandukanye mu gusetsa[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 18 February 2019 Yasuwe: 4318

Miss Mwiseneza Josiane wamamaye kurusha abandi muri 2019, agiye gutangiza ibikorwa bye byo kurwanya Igwingira ry’abana aho azabitangirira mu Karere ka Rwamagana afatanyije n’abanyarwenya bakunzwe na benshi hano mu Rwanda.



Miss Mwiseneza afite umushinga wo kuzumvisha ababyeyi akamaro ko kugaburira abana indyo yuzuye bakiri bato kandi ababyeyi bagatangira kurya neza bagitwite kugira ngo bifashe umwana akiri mu nda ya Nyina.

Miss Mwiseneza avuga ko agiye gutangirira igikorwa cye muri Rwamagana kandi ngo ni intangiriro y’igikorwa cye, icyo yise ‘introduction’.

Gusa ngo umushinga ntarawinjiramo nyirizina.

Ati: “ Mu by’ukuri umushinga sindawinjiramo nyirizina. Ni nk’umusogongero, nzifashisha uburyo bw’udukino tugufi( sketches) nk’uko bariya bantu babimenyereye, babinyuzemo ubutumwa nk’uko wabibonye.”

Miss Mwiseneza avuga ko muri iki gikorwa azifatanya n’abandi bayobozi batandukanye bazatanga ibiganiro bikubiyemo ubutumwa buzungura byinshi ababyeyi, uburyo bafata abana babo neza bakiri bato kugira babarinde kugwingira.

Yemeje ko kwinjira miri uyu muhango ari Ubuntu kugira ngo hakomeze gusigasirwa ubuzima bwiza bw’umwana w’umunyarwa.

Mwiseneza yanavuze ko yahisemo gucisha ubutumwa mu bakina ‘comedy’ ngo kubera ko Comedy ari kimwe mu bintu bitanga ubutumwa bwiza kandi vuba bitewe n’uko iba inogeye amatwi kandi banshi banayishimiye.

Ngo kuba yarahisemo kuzakorana n’abahanga muri comedy mu Rwanda ngo ni uko azi neza ko ari abantu bakunzwe kandi ubutumwa batanga bwagera kuri benshi kurusha uko we yahagarara imbere y’abantu akavuga.

Kwinjira mu mushinga we mu buryo butaziguye ngo ari kubitunganya azabimenyesha abakunzi be vuba.

Abanyarwenya Miss Mwiseneza Josiane azifashisha mu gutambutsa ubutumwa bwe bwo kurwanya ikibazo cy’igwingira barimo: Japhet, 5K Ethiene, Clapton Kibonge,Njunga,Samusure na Kankwanze.

Miss Mwiseneza Josiane agiye gutangiza iki gikorwa mu gihe imibare yerekena uko ikibazo cyo kugwingira gihagaze ivuga ko Akarere ka mbere kigaragaramo ari Nyabihu, Akarere ka Rwamagana kakaba kari mu dufite umubare w’abana bagwingiye uri hasi.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble XX

    Ese kuki atahereye iwabo ko ijya kurisha ihera kurugo, kandi ndibaza icyo kibazo yarakiboneye iwabo none ngo Rwamagana??? ibyo byitwa iki ubwo??

    February 2019
  • chat_bubble Ndayambaje Robert

    Ngo muri Nyabihu ni ho abana bagwiye cyane? Nonese kuki atari ho yahereye!

    February 2019

Inzindi nkuru

Umunyarwandakazi yageze Final mu irushanwa rihuza abanyempano bo muri...

Umuhanzikazi w’Umunyarwanda Alyn Sano ni umwe mu bari mu marushanwa...
24 February 2020 Yasuwe: 1782 0

Akari ku mutima wa Mama wa Miss Rwanda Naomie

Mu gice cya nyuma cy’irushanwa rya Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie niwe...
24 February 2020 Yasuwe: 6165 0

Iminota 83 abagize akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda batarumvikana!Amanyanga

Guhera ku wa Gatandatu tariki 22 Gashyantare kugeza mu masaha y’urukerera yo...
23 February 2020 Yasuwe: 11128 0

Umunyarwandakazi Mbabazi wabyaranye na nyakwigendera Mowzay Radio yahishuye...

Umuririmbyikazi wo muri Uganda Lilian Mbabazi wamenyekanye cyane mu rukundo...
23 February 2020 Yasuwe: 5806 0

Nishimwe Naomie niwe wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020...

Umukobwa witwa Nishimwe Naomie wari wambaye nimero 31 niwe watowe nka...
23 February 2020 Yasuwe: 9406 0

Papa Sava yashinje umukinnyi wa Filimi Rosine ikinyabupfura...

Mu gihe gito umukinnyi wa filime Rosine atangaje akarengane yakorewe ubwo...
22 February 2020 Yasuwe: 9625 0