Miss Mwiseneza yahishuye ikimuhugije muri iyi minsi ari nacyo arangaje imbere nyuma yo kwegukana ikamba ry’umukobwa wakunzwe cyane muri Miss Rwanda

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 12 December 2019 Yasuwe: 3491

Miss Mwiseneza Josiane wabaye Miss wakunzwe n’abantu cyane kurusha abandi (Miss Popularity),muri uyu mwaka wa 2019, avuga ko nyuma yo kwegukana iri kamba ubu arangaje imbere amasomo ari gukomereza muri INES-Ruhengeri.



Uyu mukobwa avuga ko kugeza ubu yitaye cyane ku masomo kurusha uko yagaragara mu bindi bikorwa bitandukanye birimo kwitabira amarushanwa y’ubwiza n’ubwo bitazamubuza gukora indi mishinga irimo no kwigisha abakobwa kwitinyuka.

Miss Josiane yagiye kwiga muri INES-Ruhengeri nyuma y’amezi atatu yonyine yari amaze yegukanye iri Kamba.

Miss Josiane avuga ko yahisemo kwiga kaminuza muri INES-Ruhengeri, kubera ko yari asanzwe akunda aka gace k’Amajyaruguru kandi ngo amaze no kuhagera yarahishimiye.



Yavuze kandi ko ashishikariza abakobwa kwitinyuka ndetse ngo arimo arabashishikariza kuzitabira irushunwa rya Bright INES-Ruhengeri, rizaba mu ntangiriro z’umwaka utaha, abandi akabashishikariza kujya muri Miss Rwanda 2020. Ngo afite intego yo kwita ku masomo ye, ibindi akazabijyamo byibuze hari aho amaze kubona ageze mu masomo ye.

Miss Mwiseneza Josiane ukomoka mu Karere ka Karongi, ni umwe mu bakobwa bavuzweho cyane mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, aza no guhabwa ikamba ry’umukobwa wakunzwe na benshi ugereranije n’abandi bari bari kumwe.

Amaze gutorwa, yatangiye gushyira mu bikorwa umushinga yari yiyemeje wo gufasha abana bahura n’imirire mibi mu cyaro ahereye mu karere akomokamo ka Karongi.



Mu bihe bitandukanye, Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan yagaragaye arimo akora kuri uyu mushinga, ariko Josiane ntabwo yigeze ashaka kugira icyo abivugaho.

Miss Josiane wiga amasomo y’ubukungu, avuga ko adafite gahunda yo kongera kwitabira amarushanwa y’ubwiza vuba, ahubwo ngo agomba kubanza kwiga kugeza ubwo nibura abona impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1), icyakora ngo azajya muri Miss Rwanda gutanga ikamba afite ku mukobwa uzaba waritsindiye.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umubyeyi wa Nasson yapfuye

Umuhanzi nyarwanda Nshimiyimana Naason wamenyekanye mu muziki nka Naason,...
30 March 2020 Yasuwe: 2532 0

Vicky Zugah yavuze uburyo igitsina ari ikintu gikomeye ndetse ko...

Umukinnyi wa filimi akaba na rwiyemezamirimo Vicky Zugah, ukomoka mu Gihugu...
27 March 2020 Yasuwe: 6000 0

Icyamamare muri Sinema Nyaniso Dzedze yasabye ko umugore we wafashwe avuye...

Icyamamare muri sinema muri Afurika y’Epfo, Nyaniso Dzedze, aratabaza...
25 March 2020 Yasuwe: 8022 0

Ronaldinho yeretswe urukundo rudasanzwe n’imfungwa bafunganwe muri Paraguay...

Uwahoze ari umukinnyi w’icyanmamare mu mupira w’amaguru Ronaldinho yagaragaye...
22 March 2020 Yasuwe: 4643 0

Eddy Kenzo yatakambye asaba ubufasha ngo asubire muri Uganda nyuma yo...

Umuhanzi wo muri Uganda Idrisa Musuuza uzwi ku izina rya Eddy Kenzo yaheze...
22 March 2020 Yasuwe: 2594 0

Diamond n’abakozi be bose bo muri Wasafi bashyizwe mu kato

Perezida wa WCB, Diamond Platnumz hamwe na bamwe mu bakozi bayo bashyizwe...
21 March 2020 Yasuwe: 2833 0