skol
fortebet

Miss Mwiseneza yerekanye umugabo ugiye kumubera umujyanama akamufasha muri Byinshi[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 19, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Mwiseneza Josiane wamamaye cyane kubera irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ndetse bikanamuhesha ikamba ry’umukobwa wakunzwe cyane mu irushanwa, Miss Popularity, yerekanye umujyanama we ugiye kumufasha kunoza neza umushinga we wo kurwanya igwingira ry’abana.

Sponsored Ad

Miss Mwiseneza Josiane yabikoreye mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu Mutagatifu tariki 19 Mata.

Uyu werekanwe ni Sunday Justin uhagarariye Gitenge Fashion, ubu ni we mujyanama (Manager) wa Mwiseneza Josiane uzanamufasha gushyira mu bikorwa umushinga we.

Sunday Justin yavuze ko yishimiye gukorana na Mwiseneza Josiane cyane ko ari umukobwa uzi ubwenge kandi wagize ubutwari bwo gutinyuka akitabira irushanwa rya Miss Rwanda ryari rimaze kumenyerwa nk’irushanwa ry’abanyamujyi.

Yagize ati “Nishimiye gukorana na Mwiseneza ni umukobwa mwiza uzi icyo gukora urebye ni umuhanga, urebye urugendo yakoze yinjira mu irushanwa n’ubwo yagiye agira imbogamizi mu bihe bishize harimo n’imyumvire y’abantu itari myiza yagiye igaragara ku bantu, gusa nishimiye uburyo yabyitwayemo ubu turi guteganya gutangira gushyira mu bikorwa umushinga we mu minsi iri mbere”

Sunday Justin nk’umujyanama wa Miss Mwiseneza, yabwiye itangazamakuru ko bifuza gutegura uburyo uyu mukobwa yagira igikorwa akorera muri buri karere kagize u Rwanda.

Mwiseneza Josiane ubwo yegukanaga ikamba rya Miss Popularity yakomeje kwifuzwa n’abantu benshi bagiye batandukanye bashaka ko bakorana.

Muri iki kiganiro yavuze ko abamenyekanye ari abanyepolitiki bari baje kugirana ibiganiro nawe bigendanye no kumufasha. Yavuze ko bitarangiriye aho ahubwo igihe nikigera bazasubukura ibiganiro byabo.

Manager wa Miss Mwiseneza Josiane yakomeje asobanura ko ubwo Josiane yabonaga ikamba rya Miss Popularity 2019 yakomeje kumukurikirana cyane ko kompanyi ya Gitenge Fashion iri mu zateye inkunga iri rushanwa rya Miss Rwanda 2019.

Mwiseneza Josiane yashimiye itangazamakuru, yivugira ko ryamufashije bikomeye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 anatangaza ko gutinda kw’ishyirwa mu bikorwa ku mushinga we ari uko hari abifuje kumufasha bashingiye ku mpano bamuhaga.

Mu byo uyu mujyanama aje gufasha Mwiseneza Josiane harimo gutegura no gushyira mu bikorwa uyu mushinga we binyuze mu nziraziboneye.

Abitangaza yagize ati ” Mu by’ukuri ntabwo Mwiseneza yahinduye umushinga ahubwo turi kuwunononsora kandi mu ishyirwa mu bikorwa by’umushinga we tuzakorana n’abantu benshi yaba Minisiteri zibifite mu nshingano yaba inzego z’ibanze tuzakorana tubinyujije mu nzira za nyazo.”

Amasezerano ya Mwiseneza Josiane na Sunday Justin biteganijwe ko azamara igihe cyose azaba agifite ikamba rya Miss Popularity ndetse akaba ashobora kongerwa.

Muri iki kiganiro, Josiane yabwiye itangazamakuru ko yari yatangiriye mu karere ka Rwamagana ibikorwa bye byo kurwanya igwingira ry’abana ariko agahura n’imbogamizi z’uko Meya w’akarere yamubwiye ko mu karere ayobora nta gwingira ririmo.

Ibitekerezo

  • Ibi.bintu byo guhora batubwira ibyo bagiye gukora twarabirambiwe rwose. Bategereze kujya mwitangazamakuru ahubwo bazatubwire ibgo bamaze gukora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa