skol
fortebet

Miss Nimwiza Meghan yishimiwe bikomeye na Miss Nyekachi Douglas wo muri Nigeria kubera impano afite yo kuririmba mu ijwi ryiza

Yanditswe: Wednesday 04, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Miss Nimwiza Meghan uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss World 2019 yishimiwe bikomeye na Nyekachi Douglas uhagarariye Nigeria kubera impano afite [Meghan] yo kuririmba mu ijwi ryiza.

Sponsored Ad

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Miss Nyekachi Douglas wo muri Nigeria yagaragaje amashusho ya Miss Meghan ari kuririmba ayaherekesha amagambo arimo gusaba abantu kumushyigikira mu rugendo rwe rwo kwegukana ikamba rya Nyampinga w’Isi arangije kubera impano ikomeye yamubonanye.

Yagize ati: “Mu gice cyacu cyo kwerekana impano, Meghan Nimwiza ntiyabashije kuririmba neza nk’uko yari abyizeye kubera ko yari afite ubwoba. Yababajwe n’uko yaririmbye gusa byarangiye mpisemo kumufata amashusho ubwanjye.”

Yakomeje agira ati: “Afite ijwi ritangaje n’umutima mwiza ndetse nkaba nkeka ko n’abandi bose bo ku Isi bashaka kumva uko aririmba. Ndashaka ko abantu bose bamuhanga amaso ndetse bakamushyigikira mu rugendo rwe rwo gushaka ikamba rya Nyampinga w’Isi.”

Nyuma y’uko amashusho ya Meghan ashyizwe kuri Instagram, abantu batandukanye bayahererekanyije, bishimira impano ye bamwe banashimangira ko bagomba kumushyigikira.

Irushanwa rya Miss World riri kuba ku nshuro ya 69, ryitabiriwe n’abakobwa bo mu bihugu 120 aho u Rwanda rumaze kuryitabira inshuro enye; mu mwaka wa 2016 hagiyeyo Mutesi Jolly, 2017 hajyayo Iradukunda Elsa, mu 2018 hagiyeyo Iradukunda Liliane naho muri uyu mwaka wa 2019 hariyo Nimwiza Meghan.

Abakobwa bose bari mu iri rushanwa bashyizwe mu matsinda aho Nimwiza Meghan ari mu itsindsa rya 17 gusa mu byiciro bimaze gukorwa byose nka Siporo, kwerekana impano na Top Model Competition, uyu mukobwa uhagarariye u Rwanda ntarabasha kwitwara neza.

Nk’uko abategura iri rushanwa babitangaza, biteganyijwe ko ibirori byo gutanga ikamba rya Miss World bizaba ku wa 14 Ukuboza 2019 ahitwa Excel i London mu murwa mukuru w’u Bwongereza bakazasusurutwa n’abahanzi batandukanye barimo Lulu uzaririmba indirimbo yise ‘Shout’, Peter Andre uzaririmba iyitwa ‘Mysterious Girl’ hamwe na Megan Young uzaba uyoboye ibirori.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa