skol
fortebet

Miss Rwanda 2020 yanze gukorana na Rwanda Inspiration Back up mu mishinga ye

Yanditswe: Tuesday 17, Mar 2020

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2020,Nishimwe Naomie yavuze ko atazakorana na Rwanda Inspiration Back up isanzwe icunga inyungu za ba nyampinga baheruka gutorwa,ahubwo azakora wenyine ku giti cye.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa w’imyaka 21 watorewe kuba Miss Rwanda 2020, mu birori byabaye tariki 22 Gashyantare 2020,yatangarije ku mbuga nkoranyambaga ze ko atazakorana na Rwanda Inspiration Back up mu mushinga we ahubwo azajya ayimenyesha ibikorwa bye.

Yagize ati “Ndashaka kumenyesha abantu bose ko Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie, ariwe uzireberera mu mushinga we,n’ ibindi bikorwa bitandukanye azagaragaramo nka Nyampinga w’u Rwanda 2020.

Iki cyemezo cyafashwe kugira ngo yite ku mushinga we w’ubukangurambaga ku buzima bwo mu mutwe nk’uko yawugaragaje ubwo yiyamamazaga.”

Miss Naomie yemeje ko azakomeza gukorana na Rwanda Inspiration Back Up nk’uko amategeko agenga Miss Rwanda abiteganya.

Uyu abaye umukobwa wa kabiri wanze gukorana na Rwanda Inspiration Back Up nyuma ya Kundwa Doriane wabyanze muri 2015 nyuma y’ubwumvikane buke bwabaye hagati yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa