skol
fortebet

Miss Rwanda yashyize hanze imodoka izahabwa uzegukana ikamba [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 24, Jan 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 24 Mutarama 2020,nibwo Miss Rwanda yashyize hanze imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki Swift ifite agaciro ka miliyoni 18 FRW izahabwa uzegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020.

Sponsored Ad

Mu gihe aba bakobwa 54 bahagarariye Intara zose n’umujyi bitegura kwinjira mu rugamba rwo kwerekeza mu mwiherero,abategura irushanwa bashyize hanze imodoka nshya igezweho izahabwa Miss Rwanda 2020.

Kuwa 21 Ukuboza 2019 nibwo iri rushanwa ryatangiriye i Burengerazuba mu majonjora yarangiye habonetse abakobwa 54 bagomba kuvamo 20 bazinjira mu mwiherero mu irushanwa rizaba kuwa 01 Gashyantare 2020.

Uburyo bwo gutora aba bakobwa mu rugamba rwo kwerekeza mu mwiherero, ni ugukoresha ubutumwa bugufi (sms),wandika ijambo Miss ugasiga akanya, ugashyiraho nimero y’umukobwa ushaka gutora ukohereza kuri 1525.

Hari ugutora binyuze ku Igihe.com, ndetse hakazabarwa n’amajwi y’uburyo umukobwa ashyigikiwe mu cyumba kizaberamo ijonjora.

Ubutumwa bugufi bufite 60%, Website ni 20% naho abafana bo mu cyumba kizaberamo Pre-selection bazahabwa 20%.

Abakobwa babiri bazaba bagize amajwi menshi bazahita bahabwa itike ibinjiza mu mwiherero.


Ibitekerezo

  • AHA BARIBESHYE KUKI ADAHABWA. VW ZIKORERWA. IWACU !!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa