skol
fortebet

Miss Shanel yatunguye benshi ashyigikira Isimbi wahyize hanze ku bushake amafoto ye yambaye ubusa hose[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 21, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Bamwe mu babonye ayo mafoto babanje gukeka ko Isimbi yinjiriwe hakaba hari undi muntu uri kuyasakaza, ariko aza gushimangira ko yabikoze abishaka.

Sponsored Ad

Ndetse nyuma y’inkuru zacicikanye mu bitangazamakuru ku mafoto yari yatangaje, uyu mukobwa wasibye andi mafoto yari asanganywe kuri Instagram akayasimbuza ayo agaragara yambaye ubusa, yakomeje kugenda yongeraho andi mashya.

Benshi bahise bavuga ko yabikoze kugira ngo akurikirwe cyane kuri Instagram , birasa naho byamuhiriye kuko umubare w’abamukurikira wavuye ku 2000 ukagera ku 7000 mu masaha make cyane amaze kugaragaza ubwambure bwe.

Nirere Shanel uri mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda, yatangaje ko ibyo uyu mukobwa yakoze nta gitangaza kirimo ndetse ko ari ukwimenya no kwiyakira, bamwe mu bamukurikira babyumva kimwe na we abandi bamwerurira ko babibona ukundi.

Yagize ati “Ibi babyita kwikunda mu Kinyarwanda no kwiyakira […] Ibi ni byiza cyane, reka mbabwire ko nta kibi na mba mbona mu kwikunda no kwakira umubiri wawe.”

Mu bakurikira Nirere kuri Instagram, hari uwateruye amubaza niba byamushimisha abonye umwana we yikora ibi. Ati “Shanel we birantunguye kuvuga gutya pe, ubu se umukobwa wawe usanzwe ameze atya wakoma amashyi? Kwikunda? Uwiteka atubabarire atweze muri ibi bihe.”

Shanel mu kumusubiza yagize ati “Abakobwa banjye baracyari bato, mbatoza kwikunda nkanababwira ko umubiri bafite ari uwabo nta wundi uwufiteho uburenganzira cyangwa agenge uko akwiye kuwutwara. Inshingano zanjye ni ugukomeza kumuganiriza no kumusobanurira bihwanye n’imyaka ye.”

“Naho umukobwa wanjye abaye ari mukuru bigaterwa n’akazi yaba akora, urugero umuhanzi, umunyamideli cyangwa se akifotoza kuko abishaka cyangwa abikunze, namubwira ko ari mwiza kandi ko ijya kumurema yari yaraye imurose.”

Hari n’uwikomye Shanel amubwra ko ibi bintu uyu mukobwa yakoze ari ukwica umuco.

Undi ati “Biba byiza iyo urebye niba ibintu uri gukora biri gukorerwa ahantu hakwiriye ndetse n’igihe gikwiriye. Ushobora gukora ikintu kitari kibi, ariko kuko ugikoreye ahadakwiriye, ugasanga kibaye kibi. Aha rero ni mu Rwanda. Simvuze ngo yakoze amahano, ariko nanone sinakunze amahitamo yagize y’aho gukorera ibyo akunze kuko sosiyete arimo itabishyigikira.”

Gusa Shanel yavuze ko abona “ahakwiye n’igihe gikwiye bitanogera bose.” Yatanze urugero rw’uburyo umusore iyo yifotoje ibituza biri hanze abantu babyishimira, ariko umukobwa yakwifotoza yambaye bikini akitwa ko “yataye umuco.”

Isimbi Noeline yamenyekanye kubera ubuhamya bukomeye bw’ubuzima yanyuzemo bwagiye hanze ubwo yashakaga guhatana mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ariko amahirwe ntamusekere, kuko atari yujuje uburebure busabwa muri iri rushanwa.

REBA HASI IBITEKEREZO BY’ABANTU BATANDUKANYE BYAGIYE BITANGWA:











Iri ni itangazo Minisiteri y’Umuco na Siporo iherutse gushyira hanze

Ibitekerezo

  • None kwiyakira nukwitandukanya numuco wigihugu ahubwo umuntu arabiye kuri rino tangazo rya ministeri yarakwiye gukwirikiranwa namategeko agasigura icoshimikije mugukora ibihushanye numuco nyarwanda

    Ibyo Shanel yavuze ashyigikira abiyandarika njye simwumva, gusa ntangajwe no kuba atarakuze mu mutwe kandi yarashatse.

    Naho ubundi kuba yavuga kuriya nanone ntibitangaje kuko mu bukobwa bwe arazwi Kandi nawe ariyizi , ntibitangaje rero!

    Gusa nk’umuntu wagize amahirwe akarongorwa ,akabyara wakwibwira ko yahindutse mu mutwe ariko ndumva ntaho yavuye ntaho yagiye; nkuyu nta mbuto yakwerera, uretse kuba yashora abana.

    Charles nsabiye abo muhorana kuko ushobora kubabera inkota, Bishop Marguerite Rwandamure yigeze kubivugaho munyigisho yatanze hashize imyaka 3. Yagize ati "ibigeragezo bishobora kukuzira ukiyambaza Imana cyangwa inshuti, wabifashwamo bikagenda ati ariko hari "umuntu ukubera ikigeragezo, kuko sa presence aba arukukwibutsa ko uri mukibazo, wakwegura umutwe akakwibutsa aho wahoze ejo. None nawe ngo Chanel yagakuze mumutwe kubera urushako, mubukobwa bwe arazwi ngo nawe ariyizi please ntamuntu utagira amateka yaba meza cyangwa mabi niyo nzira ya muntu. Ahubwo wowe uri BARENGAYABO. Kandi na maman wawe n’umubyeyi uzamubaze niba nta nzira yaciye mbere yo gushaka akanaguha ubuzima.

    uyu meant nta kibazo yateje ubundi c mwabonye iki ko yabikoranye ubuhanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa