skol
startimes

Miss Shimwa Guelda n’umugabo we Habimana Hussein bari mu byishimo bidasanzwe[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 29 August 2020 Yasuwe: 6159

Miss Shimwa Guelda wabaye Miss Heritage akaba n’igisonga cya Miss Rwanda 2017, ari mubyishimo bidasanzwe hamwe n’umugabo we, Habimana Hussein.


Guelda yagaragaje ko atewe umunezero no kuba agiye kwibaruka imfura ye n’uyu mugabo bashyingiranywe mu Ukuboza 2019.

Miss Shimwa abinyujije kumbuga ze nkoranyambaga yagaragaje amafoto atwite bigaragarako akuriwe.

Aya mafoto yayashyizeho maze yifashisha indirimbo”Duduke” y’umuhanzikazi Simi wo mugihugu cya Nigeria.

Murwego rwo kugaragaza ibinezaneza by’uwo atwite, uyu mukobwa wabaye Nyampinga yagize “Mu mutima wanjye ufite umwanya udasimburwa.”

Miss Shimwa Guelda ni umwe mubakobwa bigaragaje cyane mu marushanwa ya Miss Rwanda 2017, abenshi bari bamushyigikiye cyane kubera ubwiza bwe.

Miss Shimwa Guelda yakozwe ubukwe Ku wa 22 Ukuboza 2019 na Habimana Hussein bemeranya kubana akaramata mu birori byabereye mu mujyi wa Kigali, munyubako ya Kigali Convention Center, aho uyu mukobwa yari ashyikiwe n’inshuti n’imiryango yabo agaragiwe n’abakobwa barikumwe mu marushanwa ya Miss Rwanda.

Habimana Hussein ni umuyobozi wa tekinike w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda , akaba yari amaze ukwezi kurenga afunze nyuma ku itariki 21 Gicurasi 2020 ararekurwa by’agateganyo nyuma yuko yari yatawe muri yombi ashinjwa icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umwana w’umukobwa wari mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 .


Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble rukebesha

    Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

    1 month ago

Inzindi nkuru

Nziza Désiré wamamaye mu ndirimbo Kula Kulipa akaba na mukuru wa Dr....

Umuhanzi mpuzamahanga Nziza Désiré wamamaye mu Burundi mu ndirimbo ‘Kula...
19 October 2020 Yasuwe: 1562 0

Miss Igisabo yasibye amafoto ye na Bruce Melodie basohokanye[AMAFOTO]

Mu minsi ishize twababwiye inkuru yuko Miss Uwase Hirwa Honorine...
18 October 2020 Yasuwe: 8299 0

Papa Sava yatanze igisubizo gisekeje ubwo bamubazaga niba hari umukunzi...

Niyitegeka Gratien wamenyekanye cyane ku mazina ya Papa Sava, Seburikoko,...
18 October 2020 Yasuwe: 10338 0

Imyaka 13 irashize inkuru y’urupfu rwa Luck Dube imenyekanye, menya impamvu...

Kuri iki Cyumweru tariki 18 Ukwakira umwaka 2020, imyaka 13 irashize inkuru...
18 October 2020 Yasuwe: 7249 0

Jay Polly nawe yagaragaje ko ari mu rukundo na Kessy[AMAFOTO]

Tuyishime Joshua, umuraperi uri mu bakomeye hano mu Rwanda akaba azwi cyane...
18 October 2020 Yasuwe: 5847 0

Hamisa Mobetto yavuze ku kwiyunga na Zari Hassan

Umuyobozi mukuru wa Mobetto Styles, umunya Tanzaniyakazi Hamisa Mobetto,...
17 October 2020 Yasuwe: 2710 0