skol
fortebet

Miss Shimwa Guelda yakorewe ibirori bya Bridal Shower aho yitegura kurushinga n’umwe mubayobozi ba FERWAFA[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 10, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Miss Shimwa Guelda witabiriye irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda muri 2017, akegukana ikamba rya Miss Heritage, yakorewe ibirori bya Bridal Shower aho yitegura kurushinga n’umwe mubayobozi ba FERWAFA.

Sponsored Ad

Tariki ya 7 Ukuboza 2019, nibwo uyu mukobwa yakorewe ibirori bya Bridal Shower, aho yasezeraga ku rungano rwe anagirwa inama z’uko azubaka urugo rwe n’umusore ushinzwe Tekinike muri FERWAFA.

Ubukwe bw’aba bombi buteganyijwe tariki ya 15 Ukuboza 2019, aho imihango yo gusaba no gukwa izabera Kicukiro kuri Tedga’s Recreation Centre.

Tariki ya 28 Kamena 2019 nibwo ku mugaragaro, Habimana Hussein usanzwe ari umuyobozi wa Tekiniki mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yahaye gasopo abandi basore batekerezaga gutereta uyu mukobwa.

Bari kumwe n’inshuti zabo, maze Habimana atera ivi afata impeta, asaba Shimwa Guelda gutega ikiganza akayimwambika nk’ikimenyetso cy’uko yemera ko azamubera umugore, undi ntiyazuyaza.

Nyuma y’irushanwa rya Miss Rwanda, Shimwa Guelda ntabwo yakunze kugaragara mu bikorwa rusange ndetse ntabwo yumvikanye mu nkuru z’urukundo.

Gusa amakuru avuga ko we na Habimana bamaze igihe bakundana ndetse bajyaga bagaragara ahantu hatandukanye basohokanye.

Miss Shimwa abaye umukobwa wa kabiri wahatanye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017 werekanye ko ari mu rukundo ruhamye, nyuma ya Umutoni Pamella wabimburiye abandi akarushinga.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa