dnd

Miss Umunyana Shanitah yahishuye icyari kimuhangayikishije kirenze ikamba muri Miss Supranational kandi ngo yakigezeho

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 8 December 2019 Yasuwe: 2335

Miss Umunyana Shanitah utabashije kwegukana ikamba rya Miss Supranational 2019 yahataniraga mu gihugu cya Pologne yatanze ubutumwa burimo icyari kimuhangayikishije yabashije gutambutsa nk’ubutumwa muri iri Rushanwa ryegukanywe n’umunyatayilandi.



Umunyana Shanitah wegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 ryanamuhaye amahirwe yo kujya guhatana mu irushwanwa ry’abakobwa 80 baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi, nta mahirwe yabashije kugira yo kwegukana byibuze kimwe mu bihembo bito bitangwa muri iri rushanwa usibye kuba yarigeze kuza mu bakobwa 16 bahabwaga amahirwe yo kuba bavamo uwegukana iri kamba ryahawe umukobwa witwa Anntonia Porsild.

Mu butumwa buherekeje ifoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Shanitah yishimiye urugendo rwe muri miss supranational 2019 anashimira buri muntu wamweretse ko amushyigikiye, “Nishimiye urugendo rwanjye mu irushanwa rya Miss Supranational. Nshimiye buri wese ku nkunga yanteye n’urukundo ntagereranywa mwanyeretse”.

Yakomeje avuga ko icyatumye ajya mu iri rushanwa ahanini kwari ukugira ngo agaragaze ikibazo afite ku mutima ashaka ko gikemuka. “Naje hano kugira ngo ntambutse ikintu kimpangayikishije ko abana bose muri Afurika babasha kwiga, ndahamya ntashidikanya ko tudashobora kurwanya ubukene mu gihe tutigishije abantu b’ejo hazaza”.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Menya Ukuri ku bivugwa ko Abakobwa bazakora Umwiherero wa Miss Rwanda 2020...

Nyuma y’aho ijonjora ryibanze mu irushanwa ryo gushaka Nyampinga w’u Rwanda...
21 January 2020 Yasuwe: 2437 0

Umunyezamu Sergio Romero wa Manchester United yari apfuye Imana ikinga...

Umunya Argentina urindira ikipe ya Manchester United, Sergio...
20 January 2020 Yasuwe: 4804 1

Akazi Meghan Markle na Prince Harry bagiye gusimbuza kuba I Bwami kamaze...

Ibinyamakuru byose byo mu Bwongereza biri kugaruka cyane ku gikomangoma...
20 January 2020 Yasuwe: 7980 0

VIDEO: Tuyishime Prisca witabiriye Miss Rwanda avuye ku musozi wa Kanyarira...

Amajonjora yibanze mu Irushanwa ryo gushaka Umukobwa uhiga abandi mu Bwiza,...
19 January 2020 Yasuwe: 6135 2

Reba abakobwa 20 b’ikimero bemerewe guhagararira Umujyi wa Kigali muri Miss...

Nyuma yo kuzenguruka mu ntara enye z’U Rwanda mu majonjora yibanze yo...
18 January 2020 Yasuwe: 5322 2

Impinduka zitunguranye muri Miss Rwanda i Kigali[VIDEO]

Mu majonjora yibanze y’Irushanwa rya Missrwanda yazengurutse i Ntara zose,...
18 January 2020 Yasuwe: 3767 0