skol
fortebet

Miss Uwase Muyango yavuze ku makuru yavugaga ko yatandukanye na Kimenyi akisangira umugabo I Dubai

Yanditswe: Saturday 19, Oct 2019

Sponsored Ad

Uwase Muyango Claudine wamamaye muri Miss Rwanda 2019 yanakuyemo ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto kurusha abandi,yanyomoje ibihuha byavugaga ko yatandukanye n’umukunzi we Kimenyi Yves akisangira umugabo I Dubai.

Sponsored Ad

Mu minsi ibiri ishize,havutse igihuha cyavugaga ko Muyango yatandukanye na Kimenyi Yves mu ibanga agahita yisangira umugabo I Dubai gusa uyu mukobwa yabyamaganye avuga ko yagiye Abu Dhabi nyuma yo kubona akazi muri Marriott Hotel ndetse akaba yari yanabonye ishuri i Dubai.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru,Muyango yavuze ko atatandukanye n’umukunzi we Kimenyi Yves usanzwe ari umunyezamu wa Rayon Sports n’Amavubi ahubwo ngo azi neza gahunda ze zose.

Yagize ati “Naje Dubai kwiga ibijyanye n’imideri, natangiye mu ishuri ryitwa Dubai Fashion Institute, icyakora naje kwiga nanabonye akazi i Abu Dhabi aho nkorera muri Marriott Hotel ya hano.”

Miss Muyango yavuze ko azamara imyaka ibiri afata amasomo mu bijyanye no guhanga ndetse no kumurika imideri anemeza ko we n’umukunzi we bameranye neza ndetse ajya no kugenda yamubwiye gahunda zose agiyemo.

Ati “Ubwo najyaga kugenda yari abizi, abavandimwe be, yewe n’iwabo bari babizi n’ubu turavugana rwose nta kibazo na kimwe dufitanye.”

Muyango yasabye abakunzi be kwamagana ibihuha bimuvugwaho aho yavuze ko abana na musaza we mukuru ukorera Abu Dhabi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa