skol
fortebet

Miss Uwase Vanessa yahawe indi mpano n’umukunzi we w’umukongomani[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 01, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Mu minsi ishize twababwiraga ko Miss Uwase Vanessa yashimiye umukunzi we kubw’impano y’ikanzu igura miliyoni 2 yamuhaye. Si iyo mpano gusa kuko umukunzi wa Miss Uwase Vanessa yamamukoreshereje ifoto ibaje mu giti.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo, Vanessa abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashimiye umukunzi we ku bw’iyo foto yamuhaye ndetse anashimira n’uwakoze iyo foto.Miss Uwase Vanessa n’umukunzi we bari mu rukundo rutajegajega kuri ubu ndetse biranavugwa ko aba bombi bazarushinga mu minsi mike iri imbere.

Iyi niyo mpano Miss Uwase Vanessa yahawe n’umukunzi we

Mu minsi ishize abafana ba Miss Vanessa bibasiye umukunzi we nyuma y’amajwi yagiye hanze ashinja umukobwa witwa Liliane gushaka gutwara Putin ari we umugabo w’ahazaza wa Miss Vanessa.

Nyuma yo kumva ayo majwi benshi mu bafana ba Vanessa bakomeje kugenda bavugako ko Putin ariwe washatse guca inyuma Vanessa akajya kwandikira Liliane ko bidashoboka ko uyu mukobwa ubwe yaba yaragiye kwandikira umukunzi w’abandi, aho bavugaga ko nta mukobwa witeretera.

Nyuma y’ibyo byose rero Miss Vanessa we akaba akomeje kugenda ashyira ahagaragara amashusho atandukanye yibereye mu byishimo we n’umugabo we w’ahazaza hano mu mugi wa Kigali, dore ko no mu majwi yo guha gasopo Liliane ngo amuvire ku mukunzi we siwe ubwe wihamagariye Liliane ahubwo yamutumyeho undi mukobwa nkuko amakuru agera ku kinyamakuru UMURYANGO abivuga.

Iyi kanzu ikaba ari iya Brand ikomeye yo muri Italy yitwa Roberto Cavalli, ikaba ihagaze amafaranga asaga miliyoni ebyiri zose z’amanyarwanda,ikaba ari impano uyu mukunzi we aherutse kumuha.

Nyuma y’igihe kitari kirekire bakundana,uyu muherwe w’umukongomani witwa Putin Kabalu akaba yarahisemo kwambika impeta uyu mukobwa wakundanye n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda birimo Olvis wo muri Active,Tracy na Passy bahoze baririmbana muri TNP.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa