skol
fortebet

Miss Vanessa yerekanye impano ihagaze amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 2 yahawe n’umukunzi we nyuma yo kumushinja kumuca inyuma-IFOTO

Yanditswe: Friday 24, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Mu minsi ishize abafana ba Miss Vanessa bibasiye umukunzi we nyuma ya y’amajwi yagiye hanze ashinja umukobwa witwa Liliane gushaka gutwara Putin ari we umugabo w’ahazaza wa Miss Vanessa.

Sponsored Ad

Nyuma yo kumva ayo majwi benshi mu bafana ba Vanessa bakomeje kugenda bavugako ko Putin ariwe washatse guca inyuma Vanessa akajya kwandikira Liliane ko bidashoboka ko uyu mukobwa ubwe yaba yaragiye kwandikira umukunzi w’abandi, aho bavugaga ko nta mukobwa witeretera.

Nyuma y’ibyo byose rero Miss Vanessa we akaba akomeje kugenda ashyira ahagaragara amashusho atandukanye yibereye mu byishimo we n’umugabo we w’ahazaza hano mu mugi wa Kigali, dore ko no mu majwi yo guha gasopo Liliane ngo amuvire ku mukunzi we siwe ubwe wihamagariye Liliane ahubwo yamutumyeho undi mukobwa nkuko amakuru agera ku kinyamakuru UMURYANGO abivuga.

Ku munsi w’ejo kuwa kane tariki 23, Vanessa akaba yareretse abafana be ikanzu ihenze cyane yahawe na Putin muri make akaba ari nko kubumvishako abacyeka ko Putin yazamuta akajya ku wundi mukobwa barimo bishuka cyane.

Iyi kanzu ikaba ari iya Brand ikomeye yo muri Italy yitwa Roberto Cavalli, ikaba ihagaze amafaranga asaga miliyoni ebyiri zose z’amanyarwanda.

Miss Vanessa akaba yaravuzwe mu rukundo n’umusore wo mu Itsinda rya Active uzwi nka Olvis,ndetse bakaba baranamaranye igihe kinini cyane gusa nyuma baza gutandukana nabi kugeza naho bagiye banasebanya hagati yabo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Ibitekerezo

  • Inama namugira nukumujyana muri Kongo akamuvana hagati yabana bacanye kumaso bari hano i Kigali nahubundi ntazamenya ikimukubise.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa