skol
fortebet

Miss wa Uganda uherutse guhesha iki gihugu ishema yahawe impamyabumenyi ya Kaminuza bivugwa ko yatanze ruswa y’igitsina[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 07, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Ni kenshi cyane byagiye bivugwako mu gihugu cya Uganda hari ibyamamare birangiza za Kaminuza kandi ngo abanyeshuri bagenzi babo batarababonye mu ishuri , yewe no kumunsi w’ibizamini ntibaboneka bagatungurwa no kubabona bambaye imyenda yambara intiti nk’abanyabwenge koko, none Miss wa Uganda quiin yayihawe abanyeshuri bahamya ko hari byinshi atujuje.

Sponsored Ad

Ni nyuma y Ku itariki ya 18 Mutarama 2019, Kaminuza ya Makerere yatanze impamyabumenyi ku nshuro ya 69 mu birori byabereye ku cyicaro gikuru cyayo i Kampala.Umukobwa uherutse gukora amateka mu irushanwa rya Nyampinga w’Isi, yateje impagarara aho yahawe impamyabumenyi ya kaminuza atarasoje amasomo.

Ikiyongeye ho nk’uko ikinyamakuru Dail Monitor kibivuga ngo uyu mukobwa Quiin Abenakyo ari mu banyeshuri bashimwe byihariye ku bwo kuba yaritwaye neza mu masomo abifatanyije no guhagararira igihugu cye neza mu irushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza rya Miss World 2018.

Quiin w’imyaka 22, yasoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishami ry’ubucuruzi n’ikoranabuhanga[Degree of Bachelor of Business Computing], yanahawe igitabo cyitwa ‘What After University’.

Uwitwa David Musiri uri muri bamwe bamagana ibyakozwen’iyo Kaminuza yavuze ko Umuyobozi wungirije wa Makerere University yasinyiye Quiin Abenakyo ku nyungu ze bwite mu gihe abandi banyeshuri badashobora kwemererwa gufata impamyabumenyi iyo hari ibyo batujuje.

Yagize ati “Nk’uko mwese mubizi, Miss Quiin Abenakyo ntabwo yasoje ibisabwa byose kugira ngo uhabwe Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri mu ishami rya Business Computing, ariko babirenzeho bamuha diplome ku itariki ya 18 Mutarama 2019, byagaragaye ko yishimiwe cyane n’Umuyobozi wungirije , Prof Barnabas Nawangwe.”

Musiri avuga ko ibyo Quiin Abenakyo yakorewe bishobora gufatwa nk’aho yatanze ruswa y’igitsina kugira ngo abone amanota..

Yagize ati “Abandi tugorwa no kubona diplome ariko abakobwa beza baroroherezwa bikabera mu bwihisho, ikindi kibabaje bigakorwa n’Umuyobozi Wungirije? Ibi ndabona ari ugutanga amanota uhawe igitsina cyangwa gutanga igitsina ushaka amanota.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa