skol
fortebet

Bidasubirwaho, Iradukunda Elsa yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017- AMAFOTO

Yanditswe: Saturday 25, Feb 2017

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Iradukunda Elsa w’imyaka 18 y’amavuko, ureshya na 1,76cm niwe wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017; akaba ari mu bari bahagarariye Intara y’Uburengerazuba, yinjiye mu mateka nka nyampinga wa 6 ubayeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yashyikirijwe ikamba na Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly [Wagizwe Ambasaderi wa Rwandair]..
Miss Shimwa Guelda wabaye igisonga cya mbere we areshya na metero imwe (1) na sentimetero 76 (1,76M) akaba apima ibiro 57. Uyu (...)

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Iradukunda Elsa w’imyaka 18 y’amavuko, ureshya na 1,76cm niwe wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017; akaba ari mu bari bahagarariye Intara y’Uburengerazuba, yinjiye mu mateka nka nyampinga wa 6 ubayeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yashyikirijwe ikamba na Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly [Wagizwe Ambasaderi wa Rwandair]..

Miss Shimwa Guelda wabaye igisonga cya mbere we areshya na metero imwe (1) na sentimetero 76 (1,76M) akaba apima ibiro 57. Uyu mukobwa yanahawe ikamba rya Miss Heritage.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanadatu tariki ya 25 Gashyantare 2017, mu ihema rya Kigali Conference and Exhibition Village [hahoze hitwa Camp Kigali] hari hateraniye Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye.

Amajonjora yenzengrutse igihugu cyose hashakishwa umukobwa mwiza w’uburanga, habanje gutoranywa 26 nyuma haza gusigara 15 ari nabo bari bamaze igihe mu mwiherero waberaga i Nyamata mu karere ka Bugesera.

Mu gihe cy’ibyumweru bibiri, abakobwa bari bamaze mu mwiherero, bigishijwe byinshi birimo kumenya kuvugira mu ruhame, intambuko iranga Nyampinga, indangagaciro z’umuco n’andi masomo atandukanye.

Irushanwa ry’ubwiza mu Rwanda ryatangiye mu 1993 icyo gihe Nyampinga yabaye Miss Uwera Dalila, ryambitswe Bahati Grace mu 2009, mu 2012 rihabwa Kayibanda Mutesi Aurore, mu 2014 ryambikwa Akiwacu Colombe, Kundwa Doriane arihabwa muri 2015 hanyuma mu mwaka wa 2016 asimburwa na Mutesi Jolly.

Mu biri bushingirweho batoranya Nyampinga, harebwa uburanga, igikundiro n’ikimero byose bikabarirwa amanota. Nyampinga kandi aba ahiga abandi mu bumenyi no kumenya gusubiza ibibazo abazwa, iyi ngingo niyo ihabwa agaciro cyane kurusha izindi.

Abatoranyijwe 15 bahatanira kuba Nyampinga w’u Rwanda ni:

1.Ashimwe Fiona Doreen(20)
2.Iradukunda Elsa (8)
3.Iribagiza Patience (13)
4.Kalimpiya Queen (26)
5.Mukabagabo Carine (1)
6.Mutoni Laurette(25)
7.Mutoniwase Linda (5)
8.Shimwa Guelda(23)
9.Umuhoza Isimbi Fanique(21)
10.Umutesi Aisha (17)
11.Umutesi Nadia (6)
12.Umutoni Pamela (3)
13.Umutoni Tracy Ford (12)
14.Umutoni Uwase Belinda 7)
15.Uwase Hirwa Honorine (11)

- Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba(18h), Abantu batangiye kwinjira muri Kigali Conference and Exhibition Village. Abenshi baje bitwaje ibyapa biriho amafoto buri wese n’umukobwa ashyigikiye.

- Kugeza saa moya(19h), ntabwo igikorwa kiratangira, uyobora ibirori nawe ntaranga ikaze, ariko umuziki wo urarimbanyije abashoboye bakomeje gucinya akadiho.

Ikinyamakuru Umuryango.rw, twabanye nawe kuva iri rushanwa ryatangira, tugeze ku musoza waryo washimye iki? wanenze iki?

AMAFOTO Y’IGIKORWA:

Uwitwa Laurette arashyigikiwe cyane....
Aho abakobwa 15 baza kwiyerekanira....
Imodoka nziza yateguriwe Nyampinga w’u Rwanda 2017
Ingabire Habiba wavuzwe cyane nyuma yo kwibasira umwe mu bagize akana Nkemurampaka
Bamwe mu bashyigikiye ba Nyampinga babukereye
Kalimpanya Queen ashyigikiwe na benshi barimo nabo mu muryango we
Aba bashyigikigiye Laurette
Iradukunda arashyigikiwe....
Ababyeyi baje gushyigikira abana babo..
Nyina wa Hirwa Honorine[Igisabo] yaje kumushyigikira
Nyina wa Umutoni Uwase Belinda yaje kumutera ingabo mu bitugu
Ingabire Habiba(wambaye umweru) watukanye ubwo yasezerwaga mu majonjora ya Miss Rwanda
Ababyeyi ba Umutesi Aisha
Nyina wa Umutoni Tracy Ford (uyu wicaye ibumoso)
Itorero Inganzo Ngari riri mu myiteguro ya nyuma

Saa mbili na 30 z’ijoro, ni bwo Andrew Kareba umunyamakuru wa RBA, wayoboye ibi birori nka MC yageze imbere, atangira yisegura ku bantu kuko igikorwa cyatinze gutangira. Yanaboneyeho guha ikaze abagize akanama nkemurampaka bagira uruhare runini mu gutora nyampinga.

Depite Bamporiki Edouard n’umufasha we bitabiriye iki gikorwa

Ku isaha ya saa mbili na 40, ni bwo aba bakobwa bose uko ari 15 bageze ku rubyiniro, baje bambaye imyenda badodewe n’umunyarwandakazi Sonia Mugabo. Batangiye kwiyerekana mu ngendo imenyerewe muri aya marushanwa, aho batatu batatu bigiraga imbere mu njyana y’umuziki wa Yvan Buravan ’Just Dance’ maze bakanyuzamo bakanabyina.


Abakobwa babanje kwiyerekana bambaye amakanzu yadodewe mu Rwanda





- Aka kanama nkemurampaka kagizwe na Nsanzabaganwa Straton, Uwamahoro Angelique, Mike Karangwa ndetse na Miss Rusaro Carine.

Abagize akanama nkemurampaka

Abakobwa bose hamwe uko ari 15 batangiye biyerekana mu makanzu yo gusohokana yadodewe mu Rwanda; bari kubyina kinyarwanda babifashijwemo n’Itorero Inganzo Ngari.


Miss Uwase Rangira D’Amour na Miss Uwimana Ariane







- Akanama nkemurampaka gatangiye kubaza ibibazo abakobwa, buri wese arabazwa ibibazo bibiri[mu Cyongereza cg Igifaransa ndetse n’Ikinyarwanda]. Aba bakobwa barabazwa ibibazo byibanda ku muco, indangagaciro, ubukungu n’ibindi.

-  Mukabagabo Carine

- Umutoni Pamela

- Mutoniwase Linda

- Umutesi Nadia

- Umutoni Uwase Belinda

- Iradukunda Elsa

- Uwase Hirwa Honorine

- Umutoni Tracy Ford

- Iribagiza Patience

- Umutesi Aisha

- Ashimwe Fiona Doreen

- Umuhoza Isimbi Fanique

- Shimwa Guelda

Ku isaha ya saa yine na 45(22h45), abakobwa bose bari bamaze kubazwa. Akanama nkemurampaka nako kahawe umwanya kabara amanota y’icyiciro cya mbere aba bakobwa bakoreye.

- Ahagana ku isaha ya saa yine na 55(22h55), abakobwa bagarutse bongera kwiyerekana mu mwambaro wo gusohokana mu birori by’umugoroba(everning dresses). Aba bakobwa bahise batangira kugaragaza impano zabo harimo kuririmba, kubyina bajyanisha nkuko babyitoje muri bootcamp.

- Ku isaha ya saa tanu n’iminota 20(23h20) ni bwo akanama nkemurampaka kemeje ko : Kalimpinya Queen, Shimwa Guelda, Simbi Fanique na Iradukunda Elsa baje biyongera kuri Umutoniwase Linda watowe nk’uwagize amanota menshi kuri sms nkuko byagagajwe na Net Solutions.

Bose uko ari 15 babanje kugaruka kuri stage batoranywamo aba batanu
Abakobwa batanu bagiye kuvamo Nyampinga n’ibisonga bahise bigira imbere

00:06: Itorero Inganzo Ngari mu murishyo w’ingoma, umuhamirizo w’intore n’amakondera arimo gutsikimba, benshi banyuzwe.

Shimwa Guelda
Umutoniwase Linda
Iradukunda Elsa
Kalimpinya Queen

00:17: Mike Karangwa umwe mu bagize akanama nkemurampaka, yagize ati "Ibi tugiye kubatangariza byanyuze mu mucyo, twakoresheje ukuri gusesuye, twakurikije ibisabwa [...] Ndemeranya n’umutima wanjye ko ibyo tugiye kubagezaho byanyuze mu mucyo."

ABAKOBWA BATSINZE NI:

- Miss Photegenic: Umutesi Nadia
- Miss Congeniality : Iradukunda Elsa
- Miss Heritage : Shimwa Guelda
- Miss Popularity : Uwase Hirwa Honorine
- Igisonga cya Kane: Umuhoza Simbi Fanique
- Igisonga cya Gatatu :Kalimpiya Queen
- Igisonga cya Kabiri: Mutoniwase Linda







[email protected]

Photos:Igihe.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa