skol
fortebet

Mu buryo butunguranye Nizzo yahuye na Safi Madiba baririmbanaga nyuma y’umwaka batarongera kubonana[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 10, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Mu buryo bwa tunguye benshi , Nizzo Kaboss uririmba mu itsinda rya Urban Boys yitabiriye igitaramo cya Safi Madiba wavuye mu itsinda baribahuriyemo ,bikaza guteza impagarara ndetse aba bombi bari bamaze umwaka batavugana.

Sponsored Ad

Umwaka urashize umuhanzi Safi Madiba avuye mu itsinda rya Urban Boys. Nyuma y’icyo gihe cyose yongeye guhura na Nizzo gusa nubwo bahuye bitunguranye Safi yarabyishimiye kuba barongeye guhuza urugwiro naho ngo ku kibazo bavugwaho cy’urwangano ngo ni ibisanzwe uretse ko abantu babigira birebire.

Igitaramo bahuriyemo cyabaye ku munsi wo ku Cyumweru kibera i Nyamirambo muri kamwe mu tubari twaho, Nizzo yagaragaraye muri iki gitaramo aho yaje gufata n’indangururamajwi agasuhuza abafana ba Urban Boys.

Nizzo yavuze ko nta kintu kindi kibyihise inyuma uretse kumva ko yajya kureba umuvandimwe we aho aririmba nk’uko yakwitabira ibindi bitaramo.

Safi nawe avuga ko yatunguwe no kubona Nizzo ari mu bantu bitabiriye icyo gitaramo dore ko ngo yaherukaga ku mubona bombi bakibana mu itsinda rya Urban Boys.

Nu bwo bahuriye muri icyo gitaramo uwagiteguye (Seka Emmanuel umenyerewe mu gufasha abahanzi Nyarwanda akaba na nyiri ako kabari ) ngo yari yabanje kubwira Safi ko Nizzo yamusabye kuzahaza ngo nawe arebe aho mugenzi we babanye muri Urban Boys aririmba.

Mu Kwakira 2017 ni bwo Safi Madiba yavuye mu itsinda rya Uraban Boys ryari rigizwe n’abasore batatu ari bo; Safi, Humble G-zo na Nizzo, bikaba byaratewe n’uko hari ibyo batumvikanagaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa