skol
fortebet

Mu byaha Bobi Wine yashinjijwe harimo nicyo kurakaza Perezida Museveni

Yanditswe: Wednesday 07, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi akaba n’umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Uganda, Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine, yashinjwe ibyaha byo kugerageza gutera ubwoba, kurakaza no gusebya umukuru w’igihugu cya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni.

Sponsored Ad

Uyu mugabo kandi yashinjwe icyaha cyo gushishikariza abantu gukora urugomo, nyuma yo gushinjwa guhamagarira abayoboke be kugirira nabi Perezida Museveni.

Bobi Wine ahakana ibi birego byose.

Ibyaha Bobi Wine ashinjwa, bifitanye isano n’imvururu zabaye muri Kanama umwaka ushize ubwo imodoka zari ziherekeje Perezida Museveni zatererwaga amabuye mu gace ka Arua.

Bobi Wine kandi aracyakurikiranweho ibyaha by’ubugambanyi, n’ubwo magingo aya ari hanze ya gereza.

Mu gihe Bobi Wine n’abandi bantu 35 bashinjanywa baba bahamijwe ibi byaha, bashobora gukatirwa igihano gikomeye gishobora kuba igifungo cya burundu.

Bobi Wine usanzwe ari umuhanzi w’injyana ya Pop, amaze imyaka ibiri ari umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Uganda. Uyu mugabo w’imyaka 37 y’amavuko, yiyita icyamamare kivugira abakene ndetse ibihangano bye bikaba byibanda mu guha abaturage ubutabera na Demokarasi.

Bobi Wine avuga ko ibyaha ashinjwa bigamije gukoma mu nkokora umugambi we wo kwiyamamariza kuyobora Uganda mu mwaka wa 2021, amatora agomba kuzaba ahanganyemo na Perezida Yoweri Kaguta Museveni yiyemeje guhirika ku butegetsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa