skol
fortebet

Mu gihe cy’umwaka Clarisse Karasira amaze mu muziki yahishuye byinshi birimo ibibi yahuriyemo nabyo

Yanditswe: Thursday 31, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Mu mwaka wa 2018 taliki ya 30 ukwakira , Clarisse Karasira wari umenyerewe mu mu mwuga w’itangazamakuru , yinjiye mu muziki ahereye ku ndirimbo ye “Giraneza”, nk’umuhanzi mushya mu ruhando rwa muzika nyarwanda mu gihe kingana n’umwaka uyu muhanzikazi abimazemo yatangaje bimwe mu byiza n’ibi yahuye nabyo murugendo rwe.

Sponsored Ad

ku wa 30 Ukwakira nibwo Clarisse Karasira yashyize hanze indirimbo ya mbere yise “Giraneza” ikundwa n’abantu benshi cyane bayishimiye ubutumwa bwo kubibutsa guharanira kugira neza n’injyana ya Kinyarwanda yari imenyerewe mu bakuze n’amatorero. Nyuma yakurikijeho indirimbo zinyuranye nka

Karasira yakunzwe cyane kubera injyana gakondo yinjiriyemo mu muziki mu gihe ari imwe mu zikundwa n’abatari bake ariko na none ikaririmbwa na bake mu bahanzi nyarwanda.

Uyu muhanzikazi abinyujije kuri Instagram, yagaraje ishimwe afite ku mutima mu gihe kingana n’umwaka amaze mu muziki akaba amaze kuba umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu gihugu.

Ati “ Ndashima Imana yankoreye imirimo itangaje mu mwaka umwe maze ntangiye umuzika by’umwuga. Ndabashimiye cyane bantu beza b’ingeri zinyuranye mwamenye by’umwihariko mugakunda iyi nganzo mukayishyigikira.”

“Ku itariki nk’iyi umwaka ushize nibwo navuze nti ubu ntangiye umuzika, nibwo nasohoye Indirimbo yanjye ya mbere Giraneza nyuma nzana “Rwanda Shima” nyuma Ntizagushuke, Komera, Izindi zigenda ziza.”
Ku bikomeye uyu muhanzikazi yahuye nabyo yavuze ko kuba icyamamare byamugoye cyane.

”Ukumenyekana hari uburyo bitabaye byiza ku mibereho yanjye. Narimenyereye kubaho bisanzwe bitansaba byinshi, mu by’ukuri kwamamara nubwo ari byiza ariko biri mu byangoye.”
Ikindi cyagoye Karasira ni inkuru yagiye avugwaho zitandukanye cyane cyane ibihuha

” Abantu bakabaye bagushyigikira akenshi usanga aribo baguca intege, icyakora ibyo byaranyigishije.”
Uyu mukobwa avuga ko yakozwe ku mutima n’ibibera kumbuga nkoranyambaga avuga ko abakoresha imbuga nkoranyambaga baba bashaka ko uwo bafana abaho uko babishaka kandi rimwe binagoye.

Yongeyeho ko umuziki wamuhaye amafaranga nubwo atavuga umubare wayo ariko ahamya ko mu mwaka umwe gusa awumazemo wamuhaye ubuzima atigeze atekereza kuzabaho.

” Umuziki wampaye ubuzima, wampaye amafaranga reka mbivuge gutyo, umpa imibereho mu buryo butangaje ntatekerezaga kandi mu gihe gito, mbishimira Imana.”
Karasira akomeza avuga ko yishimira uburyo abantu bakira indirimbo ze ndetse akabona ubutumwa bw’abantu bafashwa nazo.

Karasira yavukiye i Masaka mu mujyi wa Kigali, yiga amashuri mu bigo binyuranye arangiza ayisumbuye mu ndimi, kaminuza yize itangazamakuru muri Mount Kenya University.

Nyuma y’umwaka umwe yaje kurisubika atangira kwiga ibijyanye na Politike mpuzamahanga muri ULK ubu ari mu mwaka wa kabiri.

Clarisse Karasira yizihije isabukuru y’umwaka umwe amaze mu muziki, nyuma y’igihe gito asheshe amasezerano bari bariyemeje gukorana mu gihe cy’imyaka itatu. Uyu mukobwa niwe wisabiye ko atandukana na label ya Boss Papa ku bw’impavu yavuze ko ari ze bwite, zirimo no gukurikirana abana bato yigisha ibijyanye n’umuziki gakondo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa