skol
fortebet

Mu ibanga rikomeye Meddy yageze i Kigali[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 21, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi w’ikimenyabose Ngabo Jobert Medard uzwi nka Meddy muri muzika yaje mu Rwanda mu bwiru bukomeye aho yitabiriye ibirori bitandukanye bizaba mu kwezi kwa Nzeri 2019.

Sponsored Ad

Uyu musore ukunzwe mu ndirimbo nka Slowly, All Night n’izindi nyinshi yaje mu Rwanda nyuma y’iminsi mike avuye mu gihugu cya Seychelles aho yakoreye igitaramo aherekejwe n’umukunzi we Mimi.

Ifoto umwe mu bakozi ba Kampani y’indege ya Rwandair yifotozanyije na Meddy akigera i Kanombe

Meddy yageze I Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Kanama 2019, aho aje kwitabira ibikorwa bya muzika birimo igitaramo kizaba nyuma y’umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi tariki 6 Nzeri 2019, aho azahurira ku rubyiniro n’icyamamare mu njyana ya R&B Ne-yo wo muri Amerika.

Meddy agarutse mu Rwanda nyuma y’aho ahaheruka mu ntangiriro z’uyu mwaka aho yari yaje mu gitaramo cya East African Party.

Ibitekerezo

  • Mu ibanga rikomeye... aho yitabiriye ibirori bitandukanye bizaba mu kwezi kwa Nzeri 2019... aho azahurira ku rubyiniro n’icyamamare mu njyana ya R&B Ne-yo wo muri Amerika... byose ndumva ari amabanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa