skol
fortebet

Mu mafoto reba uburanga budasanzwe bw’abakobwa mutigeze mumenya bahataniye ikamba rya Miss Rwanda na Mwiseneza Josiane[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 14, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Abakobwa bazatoranywamo Nyampinga w’u Rwanda basangiye ifunguro rya mbere ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 13 Mutarama 2018 mu mwiherero w’ibyumweru bibiri bari gukorera mu Mujyi wa Nyamata.

Sponsored Ad

Umwiherero uri kubera kuri Golden Tulip Hotel mu Mujyi wa Nyamata, bakobwa bose uko ari 20 basangiye bwa mbere bari kumwe nk’abahataniye ikamba rya Miss Rwanda .

Buri wese afite intego yo gutsinda uhereye ku bizimini byanditse n’indi mikoro bazahabwa mu mwiherero.

Aba bakobwa bageze kuri iyi hoteli mu masaha y’umugoroba babanza kwerekwa ibyumba bazajya bararamo, babiri bashyirwa hamwe ariko bakazajya bagenda bahinduranya.

Nyuma yo guhabwa ibi byumba baruhutseho gato barangije bahabwa ifunguro ryabo rya mbere muri uyu mwiherero bazamaramo ibyumweru bibiri, bahabwa amasomo atandukanye.

Mbere yo guhaguruka i Kigali berekeza i Nyamata, bose uko ari 20 n’itsinda ryari ribaherekeje, bari babanje kuganira n’itangazamakuru mu kiganiro cyabereye kuri Minisiteri ya Siporo n’umuco.

Abakobwa bazabasha kugera kuri final ya Miss Rwanda 2019 ni 15, tariki 24 Mutarama 2019 hazaba umusangiro (Gala dinner) uzahuza abakobwa bose bari mu irushanwa ndetse hakaba ariho hazatangarizwa umukobwa wabanye neza n’abandi mu mwiherero (Miss Congeniality) ndetse n’umukobwa waranzwe n’umuco (Miss heritage).

Nyampinga w’u Rwanda azamenyekana mu birori bikomeye bizaba ku wa 26 Mutarama 2019 habe Grand Finale muri Intare Conference Arena i Rusororo.

Umukobwa uzatorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019 azahabwa amasezerano yo kuba Brand Ambassador wa Cogebanque itera inkunga iri rushanwa ndetse ajye ahembwa umushahara wa 800,000 Frw n’imodoka nshyashya.

Umukobwa uzatorerwa kuba igisonga cya mbere azagenerwa igihembo cya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Frw) naho uzaba igisonga cya kabiri ahembwe ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500,000 Frw).

UWME KURI UMWE REBA HASI AMAFOTO AGARAGAZA UBURANGA BUDASANZWE BW’ABAKOBWA BAHANGANYE NA JOSIANE:
















TANGA IGITEKEREZO CY’UKO UBONYE ABA BAKOBWA N’UWO UBONA UKWIYE IKAMBA

AMAFOTO/ FOCUSiCON

Ibitekerezo

  • Rikwiye Mwiseneza Josiane rwose

    Ni Josiane nta wundi , mwese ntimubibona nyine!!
    Ndavuga Mwiseneza Josiane.

    ntawundi ni josiane wacu

    Josiane Mwiseneza

    Ni josiane mwiseneza ntawundi

    Murambumvanamwe dukeneyukuri hariyahantu amariganya no

    Uuubwo!!nanubu ntimurabona ko Ikamba ari irya Mwiseneza Josiane koko?

    Ni Mwiseneza Josiane kandi baragaragara

    abavuga Josianne mwese murigiza nkana

    Jye ndabona ikamba ari ijya Josiane

    MWISENEZA JOSIANE, NIWE MUKOBWA W’UMWIMERERE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa