skol
fortebet

Mu mafoto reba uburanga n’imiterere By’umukobwa ukomoka mu gihugu cya Ethiopia uri mu rukundo na Meddy(AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 15, May 2017

Sponsored Ad

skol

Haravugwa urukundo hagati y’umukobwa wo mugihugu cya Ethiopia, Sosena Aseffa na Ngabo Medart[Meddy], umuhanzi w’umunyaRwanda uba muri leta zunze ubumwe za Amerika. Urukundo rwaba bombi rwatangiye kugaragara ubwo uyu mukobwa yifashishwaga mu mashusho y’indirimbo ya Meddy yise “Burinde Bucya”. Uyu munsi tugiye kubagezaho amwe mu mafoto n’amwe mu mateka y’uyu mukobwa wigaruriye umutima w’umuhanzi Meddy. Sosena Aseffa na Meddy
Sosena Aseffa ni umukobwa ufite inkomoko mu gihugu cya Ethiopia gusa (...)

Sponsored Ad

Haravugwa urukundo hagati y’umukobwa wo mugihugu cya Ethiopia, Sosena Aseffa na Ngabo Medart[Meddy], umuhanzi w’umunyaRwanda uba muri leta zunze ubumwe za Amerika.

Urukundo rwaba bombi rwatangiye kugaragara ubwo uyu mukobwa yifashishwaga mu mashusho y’indirimbo ya Meddy yise “Burinde Bucya”.

Uyu munsi tugiye kubagezaho amwe mu mafoto n’amwe mu mateka y’uyu mukobwa wigaruriye umutima w’umuhanzi Meddy.

Sosena Aseffa na Meddy

Sosena Aseffa ni umukobwa ufite inkomoko mu gihugu cya Ethiopia gusa yamenyekanye mu Rwanda bitewe n’indirimbo yagaragayemo ya Meddy nyuma bitewe n’amagambo Meddy yagendaga yandika ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi batangiye gukeka ko aba bombi baba barinjiye mu rukundo n’ubwo Meddy we atigeze abyemeza.

Mu buzima busanze Sosena Aseffa ni muntu ki?

Sosena Aseffa mu mashuri ye yakurikiranye amasomo ajyanye na Biology muri univerisite yitwa “North Texas University”, Uyu mukobwa kuva na kera yakuze akunda ibintu by’ubuganga ku buryo yari yarahize ko agomba kuzaba umuganga uvura abarwaye amenyo (Dentist) dore ko ngo n’abo mu muryango w’iwabo bose bize ibintu bijyanye n’ubuganga.

Uyu mukobwa “Sosena” avuga ko abo mu muryango we n’inshuti buri gihe ahora aharanira icyabahesha ishema kuko biriye bakimara bakigomwa byinshi kugirango akomereze amashuri ye muri Universite zo muri Amerika.

Uyu mukobwa rero iby’ubuganga yakurikiye byagiye bimuhira aho guhera mu mwaka wa 2010 kugeza 2013 yahawe Certificat ku bw’ibikorwa yakoze by’ubwitange ku bitaro byitwa Parkland Health and Hospital.

Sosena Aseffa nyuma y’ibyo byose burya ni Umunyamideri ukomeye.

Uyu mukobwa usibye kuba abarizwa mu ishami ry’ubuganga kuri ubu amaze kwitabira ama fashion show events anyuranye kandi akomeye.

Mu myaka ya 2012 ndetse na 2013 yagiye yitabira ama fashion show events akomeye nk’ayitwa Twisted tale (2013), Fashion at the Fountains (2012), African Fashion Week Dallas (2012) ndetse na Launch ya African Muzik Magazine (2013).


Abinyujije mu muryango ahagarariye witwa ASO (African Students Organization) uyu mukobwa nawe yanateguye imurika ry’imideri ku giti cye muri Univerisite ya North Texas.

Ibitekerezo

  • Meddy KBS ntago wihangitse2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa