skol
fortebet

Mu mafoto reba umuhanzikazi Nyarwanda Ciney ubwo yasezeranaga n’umukunzi we Tumusiime(AMAFOTO)

Yanditswe: Saturday 13, May 2017

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’igihe kinini bakundana, umuraperikazi wo mu Rwanda Uwimana Aisha uzwi nka Ciney yasezeranye n’mukunzi we Ronald Tumusiime imbere y’amategeko. Ciney na Tumusiime Ronald basezeraniye kuzabana akaramata nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Rwanda agenga abashakanye mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Gicurasi 2017. Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko bagiye no guhita batangira kwitegura ibirori byo gusezerana imbere y’Imana mu (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’igihe kinini bakundana, umuraperikazi wo mu Rwanda Uwimana Aisha uzwi nka Ciney yasezeranye n’mukunzi we Ronald Tumusiime imbere y’amategeko.

Ciney na Tumusiime Ronald basezeraniye kuzabana akaramata nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Rwanda agenga abashakanye mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Gicurasi 2017.

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko bagiye no guhita batangira kwitegura ibirori byo gusezerana imbere y’Imana mu itorero ry’Abangilikani, bazarushinga muri Nyakanga 2017.


Ciney n’umukunziwe witwa Tumusiime Ronald bamaranye imyaka irenga ine gato bakunda. Umusore aherutse gutungura Ciney amwambika impeta y’urukundo mu gitaramo cy’urwenya cyabereye muri Serena Hotel kuwa 26 Werurwe 2017.


Ciney umaze amezi abiri yambaye impeta ya fiançailles aherutse kwinjira mu itorero ry’Abangilikani ari naho bazasezeranira imbere y’Imana muri St Etienne mu Biryogo. Muri uru rusengero ni naho Muyoboke Alex n’umugore we basezeraniye nyuma na Tom Close na Tricia bahahanira igihango muri 2013


Ciney wakunzwe bikomeye mu ndirimbo ‘Tuma Bavuga’, ‘Salama’, ‘Igire’, ‘Ngwino Nkwereke’ n’izindi yavuze ko ubukwe bwe buzataha mu gihe kitarenze amezi abiri ndetse n’impapuro z’ubutumire zigiye gusohoka.


Yahamije ko namara kurushinga azakomeza kuririmba, ngo inshingano z’urugo ntizizamubera imbogamizi kuko ‘umukunzi we asanzwe amushyigikira bikomeye mu muziki’.


Ati “Umukunzi wanjye rero buriya ni umufana wanjye wa mbere, tujya tubiganiraho tukabitekerezaho. Ndumva nta kibazo, nimara gukora ubukwe nzabikomeza, nzakomeza ndirimbe.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa