skol
fortebet

Mu mafoto reba urutonde rw’amakwe 5 y’ibyamamare/kazi nyarwanda yavuzwe cyane mu mwaka umwe gusa maze biracika mu bitangazamakuru (AMAFOTO)

Yanditswe: Friday 19, May 2017

Sponsored Ad

skol

Umwaka wa 2016 wasize ibyamamare byinshi byo mu Rwanda bikoze ubukwe ariko twifuje gusubiza amaso inyuma tubarebera ubukwe bwavuzwe cyane bugatyaza ikaramu y’ibinyamakuru abandi bakabuvuga bigashyira kera.
.Ubukwe bw’iibyamamare byo mu Rwanda .Ubukwe bw’ibyamamare byo mu Rwanda bwavuzwe cyane mu mwaka wa 2016 .Urukundo rw’ibyamamare byo mu Rwanda .Ibyamamare byo mu Rwanda bisigaye byitabira gukora ubukwe
Abahanga bemeza ko ubukwe butibagirana ndetse ko ari ikintu gihora kibukwa imyaka (...)

Sponsored Ad

Umwaka wa 2016 wasize ibyamamare byinshi byo mu Rwanda bikoze ubukwe ariko twifuje gusubiza amaso inyuma tubarebera ubukwe bwavuzwe cyane bugatyaza ikaramu y’ibinyamakuru abandi bakabuvuga bigashyira kera.

.Ubukwe bw’iibyamamare byo mu Rwanda
.Ubukwe bw’ibyamamare byo mu Rwanda bwavuzwe cyane mu mwaka wa 2016
.Urukundo rw’ibyamamare byo mu Rwanda
.Ibyamamare byo mu Rwanda bisigaye byitabira gukora ubukwe

Abahanga bemeza ko ubukwe butibagirana ndetse ko ari ikintu gihora kibukwa imyaka utabara. Ubu byabaye akarusho muri iyi si yacu ya none aho hifashishwa uburyo bwiza bugezweho bw’ikoranabuhanga hakabikwa amashusho ku buryo igihe cyose ushobora kunagaho akajisho ukareba uko byari byifashe.

Ibi nibyo bituma ubukwe budashobora kwibagirana kabone n’ubwo haba hashize igihe bubaye.

Uyu munsi twabateguriye ubukwe bw’ibyamamare byo mu Rwanda bwavuzwe cyane muri uyu mwaka wa 2016.

5.Nizeyimana Lucky

Umunyamakuru Nizeyimana Lucky wamenyekaniye cyane kuri Royal Tv ,ku italiki ya 15 Ukwakira 2016 nibwo yashyingiranwe n’uwitwa Murekatete Divine, Uwavuga ko ubukwe bwabo nabwo buri mu bwavuzwe cyane mu bitangazamakuru ntiyaba abeshye.

4.Habarugira Patrick

Umunyamakuru w’imikino kuri Radiyo Rwanda Habarugira Patrick bakunda kwita Paty ku italiki ya 9 Nyakanga 2016 nibwo yambikanye impeta na Maniraho Alice bemeranywa kubana nk’umugore n’umugabo, Ubukwe bwabo bwaravuzwe cyane mu bitangazamakuru.

3.Kavutse Olivier

Kavutse Olivier usanzwe aririmba mu instinda rya Beauty For Ashes yarushinganye n’umunyakanadakazi Amanda Fung ku italiki ya 09 Nyakanga 2016.

2.Isheja Butera Sandrine

umunyamakuru wamenyekaniye cyane kuri KISS Fm Sandrine Isheja Butera yarushinganye na Kagame Peter ku italiki ya 15 Nyakanga 2016, Ubukwe bwabo bwatyaje ikaramu y’ibitangazamakuru cyane.

1.Butera Knowless na Ishimwe Clement

Uwavuga ko ubu aribwo bukwe bw’ibyamamare byo mu Rwanda bwavuzwe cyane mu mwaka wa 2016 ntiyaba abeshye, Ubu bukwe bwagiye bugarukwaho cyane mu bitangazamakuru ndetse bwaranzwe n’udushya dutandukanye. Ingabire Butera Jeanne D’Arc uzwi nka Knowless yambikanye impeta n’umugabo we Ishimwe Clement ku italiki ya 07 Kanama 2016.

Umwaka wa 2016 wasize ibyamamare byinshi byo mu Rwanda bishyingiwe harimo abahanzi, abakinnyi, abanyamakuru... ariko twagerageje kubareberamo ubukwe bwavuzwe cyane kurenza ubundi mu mwaka twasoje wa 2016.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa