skol
fortebet

Mukarujanga yahishuye injyana akunda n’umuhanzi nyarwanda yishimira

Yanditswe: Monday 25, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Mujawamariya Hycenthe uzwi nka Mukarujanga ni umwe mu bantu bagize uruhare runini mu kuryoshya filime nyarwanda aho kuri ubu yanitiriwe izina rya filime yakinnye ariryo Mukarujanga.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Mukarujanga aherutse kugirana n’itangazamakuru yakomoje ku izina rye aho ryaturutse,maze asubiza ko aya mazina yayahawe n’umuyobozi wa filime ari nacyo gihe umugabo uzwi nka Kalisa [ Samusure] nawe yiswe iri zina ndetse n’umukobwa uzwi nka Nyinawambogo wakinnye ari umukunzi wa Kanyombya.

Muri iki kiganiro yabajijwe niba ajya yumva umuziki nyarwanda,aha yasubije ko awumva cyane ndetse ahishura ko ari n’umufana ukomeye wa Bull Dogg ngo kuko ari umuraperi mwiza ukunze kuririmba ibintu bimushimisha kandi birimo ubutumwa.

Abajijwe izindi njyana yumva z’umuziki,yasubije ko azumva gusa ngo by’umwihariko akunda injyana ya Hip Hop.

Twakwibutsa ko Mujawamariya Hycenthe kuri ubu ari umubyeyi w’ umwana umwe , uzi kuganira cyane kandi akunda gutebya cyane ku bantu baganira nawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa