skol
fortebet

Mukuru wa Mariah Carey yaiyanye nyina mu rukiko amushinja kumushora mu busambanyi

Yanditswe: Monday 10, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Alison Carey, mukuru w’umuhanzikazi w’icyamamare Mariah Carey, yagejeje ikirego mu rukiko ashinja nyina, Patricia Carey w’imyaka 83, kuba yaramuhatirije ibikorwa by’ubusambanyi ku bantu atazi mu gihe cy’imigenzo ya gishitani ubwo yari afite imyaka 10 y’amavuko.

Sponsored Ad

Uyu mukuru wa Mariah Carey w’imyaka 57 kuri ubu, yatanze ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga rwa New York, asaba impozamarira kubwo kwangizwa mu mutwe no ku mubiri, ububabare bwo mu mutwe n’agahinda ndetse no guterwa nkana umubabaro ukabije w’amarangamutima.

Inyandiko yabonwe n’ikinyamakuru The Sun, igaragaza ko Alison avuga ko yabonye abantu bishora mu busambanyi n’abantu bakuze n’abana, akavuga ko ibyo bikorwa byakorwaga mu materaniro yo gusenga Satani mu masaha y’igicuku ndetse habagaho n’imihango yo gutamba ibitambo. Izi nyandiko zivuga ko:

Ushinjwa, nyina w’uwatanze ikirego, yahaga uburenganzira kandi agashishikariza abandi bantu b’igitsina gabo, imyirondoro yabo itaramenyekana, kwishora mu bikorwa by’ubusambanyi nk’uko bisobanurwa n’amategeko ahana ya New York, by’umwihariko ingingo ya 130,52 (gukorakora ku gahato) na 130.65 (ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryo mu rwego rwa mbere), igihe urega yari afite imyaka 10.

Alison Carey

Ngo nyuma y’ibyabaye “Urega yasuzumwe indwara y’ihungabana, guhangayika ndetse no kwiheba bikabije, ibyo bikaba byaratumye akoresha ibiyobyabwenge byemewe n’amategeko n’ibitemewe mu rwego rwo kugerageza gusiba ibintu biteye ubwoba yibuka ndetse anakurikiza inama z’abajyanama b’abanyamwuga. “

Alison, wari wabanje kwemera ko yabaye indaya nyuma yo guca mu bihe bikomeye, yari yakomoje ku migenzo ya gishitani mu kiganiro yatanze mu 2018. Icyo gihe avugana na The Sun, yavuze ko iyo migenzo yabaga hagati ya saa munani z’ijoro na saa kumi z’igitondo kandi bikaba ku matariki runaka atari buri byumweru. Ati:

Buri wese yambaraga ikanzu ndende ifite ingofero y’umukara bakagenda ari babiri babiri kugera aho aho hantu (byaberaga). Iyo twahageraga, batangiraga imihango bakaririmba mu rundi rurimi, ndatekereza neza ko ari Ikiratini … Ubwo ibintu biteye ubwoba byarabaga, ibintu umwana atakagombye kwigera abona.

Iyi nkuru irakomeza ivuga ko Alison hashize igihe kirekire yaracanye umubano na murumuna we, Mariah Carey kuri ubu ufite imyaka 50, nyuma y’amakimbirane bagiranye muri za 90.

Mu 2016 kandi hakaba hibukwa ko musaza wa Mariah Carey witwa Morgan Carey yigeze kumwita umurozi mubi nyuma yo kumushinja kwanga kwishyurira amafaranga y’ibitaro uyu mukuru we, Alison, bivugwa ko yananduye SIDA.

Ibitekerezo

  • Uyu mudamu arababaye cyane.Afite trauma kubera ubuzima bubi yaciyemo.Iteka iyo ukoze ibyo Imana itubuza,nta kabuza ugira ibibazo.Igitangaje nuko usanga abantu bakunda gukora ibyo itubuza:Gusambana,kwica,kwiba,kubeshya,kurwana mu ntambara,etc...Abakora ibyo byose Imana izabarimbura ku munsi wa nyuma nkuko ijambo ryayo rivuga.Kugirango abazasigara bazabeho mu mahoro,mu isi izaba paradizo dusoma muli 2 petero 3:13.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa