skol
fortebet

Muri Kenya batoye nyampinga urusha abandi ubunini[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 08, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Mu rwego rwo kugarurira icyizere abafite ibiro byinshi, mu gihugu cya Kenya bateguye irushanwa rya nyampinga ryitabiriwe n’abafite ibiro hagati y’ibiro 100 ndetse ni 145.

Sponsored Ad

Tariki ya 6 Nyakanga 2019, Tracy Nduati ufite imyaka 30 niwe wegukanye iri Kamba ahigitse abandi bagenzi be 21 bari bitabiriye iri rushanwa ridasanzwe rimenyerewe.

Mu byishimo bidasanzwe, yatanze ubutumwa butandukanye avuga n’ukuntu abantu bari baratumye yiheba bitewe n’umubyibuho we.

Yagize ati “Ntabwo nigeze ntekereza ko ubunini bwanjye bushobora kumpesha ikamba, kubera ko nsekwa mu ruhame kubera ukuntu ngaragara”, Akomeza ahamya ko iri Kamba ryamuteye kwigirira icyizere.

‘Miss’ Tracy avuga mu bihe bikomeye yanyuzemo, icyo atazibagirwa na rimwe ari igihe uwari umukunzi we yajyaga amunnyega kubera ubunini bwe.

Nk’urugero akamubwira ko ntaho bashobora kujyana bombi hateraniye abantu benshi, amubwira ko abantu banini nka we ari abo kuguma rugo, atari abo gusohokana.

Abateguye iri rushanwa bavuga ko bashaka kumvikanisha neza igisobanuro cy’ubwiza, aba bakobwa banini bakaba intumwa muri rubanda zo gufasha kumvikanisha ko ubunini nta kibazo buteje ku bwiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa