skol
fortebet

Musaza wa Mwiseneza Josiane wafunzwe akekwaho gukoresha inyandiko mpimbano yarekuwe

Yanditswe: Saturday 28, Sep 2019

Sponsored Ad

Uwitwa Muhayimana Samuel usanzwe ari musaza wa Mwiseneza Josiane wamenyekanye mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019,wari umaze iminsi afungiwe gukekwaho gukoresha uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’uruhimbano,yarekuwe yemererwa kuburana ari hanze.

Sponsored Ad

Tariki 25 Nzeri 2019,nibwo Muhayimana Samuel yagejejwe imbere y’urukiko rwibanze rwa Nyarugenge akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano nyuma yo gutabwa muri yombi kuwa 10 Nzeri 2019 na polisi agiye kongeresha uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa B rw’uruhimbano.

Muhayimana yemereye urukiko ko uruhushya yafatanywe atigeze arukorera ikizamini ariko avuga ko atigeze arukoresha yewe ngo sinawe warwikoreye, yavuze ko yarufatanywe ubwo yajyaga kuri Polisi yifuza kurwongeresha cyangwa kubaza icyo yakora ngo ahabwe urwa nyarwo agahita atabwa muri yombi.

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye uyu musore kuba afunze by’agateganyo mu gihe we yakomeje guhamya ko arekuwe byamufasha kujya gushyira gahunda z’akazi ku murongo cyane ko ari umukozi wa Equity Bank. Yanagaragaje kandi ko arekuwe atatoroka ubutabera kuko aho atuye yubatse adakodesha.

Urukiko rwarekuye Muhayimana rwavuze ko nta mpamvu zikomeye zatanzwe zatuma atoroka ubutabera, ndetse no kuba yaragaragaje ko ari umuturage utuye udakodesha aho aba bityo butegeka ko yarekurwa akajya aburana adafunze.

Ntabwo urukiko rwahise rutangaza igihe azongera kuburanira.

Isomwa ry’urubanza ryabaye ari ubushinjacyaha cyangwa n’uregwa bose nta n’umwe uhari.

Source:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa