skol
fortebet

Mushiki wa Diamond yise Harmonize umugambanyi

Yanditswe: Wednesday 16, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Mu cyumweru gishize hamenyekanye inkuru ko umuhanzi Harmonize warezwe na WCB Wasafi ya Diamond Platnumz yayivuyemo ndetse agahita anashinga inzu ye bwite itunganya umuziki anayitirira izina rye ahabwa na benshi Konde boy.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi yavuye muri Wasafi ku wa 10 Ukwakira atangaza ko yatangije inzu ye bwite itunganya umuziki maze ayiha izina rya “Konde boy world wide”,gusa nubwo kugeza ubu Diamond Platnumz ntacyo arabivugaho,mushiki we yagereranije umuhanzi Harmonize n’umugambanyi kubera yavuye muri wasafi atabateguje.

Mushiki wa Diamond queen Darleen yagize ati “Nta kintu yaburanye Diamond, ariko ubuzima burakomeza, reka tureke kuvuga kuri uwo muntu, tumureke iyo umuntu agutengushye ugerageza kujya kure ye, kugeza ubu ntacyo nzi ku buzima bwe ntanicyo nshaka kubumenyaho.”

Queen Darleen ngo yatunguwe cyane no kubona umwana wa musaza we na Tanasha Donna yaravutse umunsi umwe n’isabukuru ya Diamond Platnumz, ati "ni Imana yabikoze, Tanasha yabyaye nyuma y’amezi 10 kandi nanjye natwise amezi cumi na kumwe".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa