skol
fortebet

Mutesi Jolly yishimiye kurangiza icyiciro cya 2 cya kaminuza yo muri Uganda

Yanditswe: Friday 17, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Miss w’u Rwanda wa 2016, Mutesi Jolly yagaragaje ibyishimo bikomeye nyuma yo guhabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor) muri Kaminuza ya Makerere yo mu gihugu cya Uganda.

Sponsored Ad

Miss Mutesi Jolly ari mu banyeshuri basoje amasomo yabo muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda, kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2020.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Miss Mutesi Jolly ubu uri muri Uganda yagaragarije abakunzi be ko yasoje amasomo ye mu ishami ry’Ububanyi n’Amahanga [International Relations] muri Kaminuza ya Makerere yo muri Uganda.

Yavuze ko imyaka ine ishize yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda yayiherekeresheje urugendo rw’amasomo.

Mu magambo yatangaje Miss Mutesi yavuze ko umwaka wa 2020 awutangiranye ishimwe ku mutima. Avuga ko imyaka ine ishize ahibibikanira gutunga urupapuro rw’agaciro kaninni mu buzima bwe.

Yavuze ko atari inzira iharuye ariko ko ubumenyi avomye muri Kaminuza ya Makerere buzamufasha mu bihe bizaza by’ubuzima bwe.

Ati “Nsubije amaso inyuma ntitaye ku byanciye intege uru rugendo rwari rukwiriye. Ntagushidikanya ko ibi byose bizamfasha mu rugendo rushya rw’ubuzima no kugera ku byo nifuza.”

Ni nyampinga w’u Rwanda wa 2016. Benshi bahuriza ku kuba Miss Jolly ari umukobwa w’umunyabwenge, uvuga macye kandi akagira igitsure.

Amateka azakomeza kumuvuga nka Nyampinga wa mbere wafashe ibendera ry’u Rwanda akarijyana ku ruhando mpuzampahanga mu irushanwa rya Nyampinga w’Isi [Miss World] mu 2016.

Nyuma y’uko atanze ikamba, Miss Jolly yagumye mu Rwanda ahakomereza ibikorwa bye bya buri munsi harimo amasomo, n’ibiganiro yise ‘Inter-Generation Dialogue’.

Miss Mutesi ajya acishamo agasohoka hanze y’u Rwanda agatembera akagaruka. Akunze gutemberera mu Mujyi wa Dubai.

Uretse kuba uyu mukobwa afite ikamba rya Nyampinga wa 2016, anabitse igikombe cy’umugore/umukobwa uvuga rikijyanya (Female celebrity influencer of 2019).

Ari mu Kanama Nkemurampaka k’abantu batatu bashobora kugena umukobwa uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020.

Ibitekerezo

  • Ndabona aba Stars bacu bakomeje kwibikaho Degrees.Muribuka ko na Knowless yabonye Masters yo muri America.Bose bavuga ko bize bakoresheje “Iyakure”.Nubwo abize kera tudapinga Technology,duhamya tudashidikanya yuko imyigire y’iki gihe haberamo amanyanga.Abantu benshi bakabona Level badakwiye,kubera impamvu nyinshi.Ahanini kubera gushaka amafaranga,Universities nyinshi “zoroshya ubuzima”.Zigatanga amanota y’ubuntu.Kuba education yarajemo ubucuruzi,nibyo ahanini bizambya IREME ry’uburezi.Hamwe n’uko Abarimu bahembwa umushahara muto cyane utuma bamwe bagurisha amanota.Rwose tuvugishe ukuri,benshi babona degrees za A0 na Masters batazikwiye,mu mutwe nta kintu kirimo.Ugasanga “barifotoza ko barangije kwiga”,nyamara wamubaza Capital ya USA,akakubwira ko ari Donald Trump!!! Biteye ubwoba.Ikibazo nuko abaswa benshi babona akazi,naho abahanga bakakabura.Utibagiwe abakobwa benshi bigurisha kugirango babone amanota n’akazi.Gutinya imana byo ntuzabibabaze,nubwo benshi bajya gusenga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa