skol
fortebet

Mutoni Assia yahishuye impamvu yatumye ahagarika ikirego cya Njuga wamwise Indaya

Yanditswe: Friday 24, May 2019

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi wa filime Mutoni Assia wari uherutse kujyana umukinnyi wa filime mugenzi we Ngabo Leon wamamaye ku izina rya Njuga mu butabera amushinja kumwita umujura no kumusebya ko yicuruza mu mahanga, yavuze ko yamaze kumuha imbabazi.

Sponsored Ad

Aba bombi basanzwe bakinana muri Filime y’uruhererekane yakunzwe n’imbaga nyamwinshi izwi nka “Seburikoko”.

Njuga yari amaze iminsi atangiye kwitaba ubugenzacyaha bumukoraho iperereza ku byaha Mutoni Assia yamureze.

Assia yavuze ko agedeye ku mutima wisubiraho wa Njuga watumye acishamake agasaba imbabazi,watumye na we afata umwanzuro wo kumubabarira.

Mu cyumweru gishize Njuga yaciye bugufi asohora amashusho arimo asaba imbabazi Assia bityo batangira inzira y’ubwiyunge.

Mutoni Assia yavuze ko Njuga yamuhamagaye kenshi kuri telefone amusaba imbabazi ngo ahagarike ikirego. Inshuti za Njuga ziganjemo abanyamakuru na bo baratakambye kugeza Assia yemeye guhagarika ikirego.

Yagize ati “Ni ibintu byari bitangiye gukomera kurusha uko nabitekerezaga. Numvaga wenda bazamujyana bakamugorora ariko nza gusanga natsindwa bazamuha ibihano bikomeye, Njuga na we yagiye ampamagara kenshi akansaba imbabazi, abanyamakuru b’inshuti ze na bo bakampamagara ngo muhe imbabazi.”

Yongeyeho ati “Abantu bangiriye inama banyereka uburyo nahagarika ikirego nemera kumuha imbabazi. Nabonye ashobora kuzafungwa imyaka myinshi, nk’umuntu ugira umutima wa kimuntu nemeye kumubabarira ariko mubwira ko aho yaciye ansebya hose asubireyo asabe imbabazi kandi nanjye azinsabe.”

Assia avuga ko yahaye imbabazi Njuga nyuma y’uko yubahirije ibyo yamutegetse ko azenguruka mu binyamakuru asaba imbabazi.

Ati “Niko yabigenje, yaciye aho yagiye anyura ansebya asaba imbabazi. Nanjye nagerageje guhagarika ikirego ubu igisigaye ni ubwiyunge. Icyo nifuzaga gukora ni uko yasaba imbabazi, mwaramubonye ko yasabye imbabazi yaciye bugufi, ni kuriya rero nifuza ko yakomeza kuba umuntu ucishije make kandi ubanza gutekereza mbere yo kugira icyo atangaza.”

Ibitekerezo

  • mubyukri ndashimira byimazeyo lmbabazi Assia yamuhaye mrci

    mubyukri ndashimira byimazeyo lmbabazi Assia yamuhaye mrci

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa