skol
fortebet

Mwiseneza Josiane yahawe inka y’inzungu n’umunyarwandakazi uba mu Bubiligi

Yanditswe: Tuesday 15, Jan 2019

Sponsored Ad

Mwiseneza Josiane ukunzwe cyane mu irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda 2019 yagabiwe inka y’inzungu n’umunyarwandakazi uba mu gihugu cy’Ububiligi witwa Uwimana Jane.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru impamba dukesha iyi nkuru cyavuze ko Uwimana yagitangarije ko yafashe umwanzuro wo kugabira Mwiseneza Josiane inka kubera umutima w’ubwitange yagaragaje ubwo yitabiraga iri rushanwa ku nshuro yambere akagenda n’amaguru ntacike intege.

Yagize ati: “Rwose ndakubwiza ukuri Josiane simuzi namumenye muri ibi bihe, ariko yatsinda atatsinda njye nzamugabira inka y’inzungu ndetse n’ikindi cyose nabonera ubushobozi nzakimufashamo.”

Uwimana Jane wagabiye inka Josiane ni umubyeyi w’abana babiri asanzwe anafite ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi akorera mu gihugu cy’u Bubiligi harimo Hotel yamagorofa abiri ahafite.

Mwiseneza yabonye itike yo kwerekeza mu mwiherero w’abakobwa 20 bazatorwamo uwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2019.

Mwiseneza yagabiwe inka y’inzungu na Jane Uwimana nyuma y’uko umunyarwandakazi usanzwe ari umunyamideli yamwemereye imodoka ndetse amufasha kwitabira umwiherero asa neza dore ko yamuhaye imyenda itandukanye azakenera muri Boot Camp.




Uwimana yishimiye kwitinyuka kwa Mwiseneza none yamugabiye inka y’inzungu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa