skol
fortebet

Mwiseneza Josiane yasubije abavuze ko musaza we yamwambuye inkunga yahawe ayishyurira umwana we ishuli rikomeye

Yanditswe: Thursday 28, Feb 2019

Sponsored Ad

Mwiseneza Josiane wamenyekanye cyane mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 bikamuhesha ikamba rya Miss Popularity yatangaje ko amakuru yavuzwe ko musaza we yamuriganyije amafaranga yahawe nk’inkunga akayarihiramo umwana we muri Ecole Francaise ari ibinyoma byambaye ubusa.

Sponsored Ad

Hamaze iminsi ibihuha ku mbuga nkoranyambaga ko musaza wa Mwiseneza Josiane witwa Samuel yanze kumugurira imodoka mu mafaranga yahawe n’umunyamideli Mimi Mirage ahubwo ahitamo kuyarihiramo umwana we mu kigo cya Ecole Francaise,ibintu Mwiseneza yahakanye mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi dukesha iyi nkuru.

Mwiseneza yagize ati “Ikigaragaza ko ari ikinyoma cyambaye ubusa ni uko nagiye muri Miss rwanda uriya mwana yiga muri ririya shuli.Niba baratangiye kumfasha muri uriya mwaka ushize umwana ahiga,ntabwo byumvikana ukuntu amafaranga nahawe ariyo yakoreshejwe mu kumurihira.Kujya muri Ecole Francaise si ibintu bihenze ku buryo byari gusaba ko hakoreshwa amafaraga nahawe y’inkunga.Abanteye inkunga barabizi ko amafaranga bampaye atakoreshejwe nabi.Ntaho bihuriye.

Icyo nasaba abafana banjye ni uko igihe bumvise ibintu ntivugiye ubwanjye ntibajye babyemera.Umunyamakuru wakoze iriya nkuru,ntitwigeze duhura,niba ari impuhwe amfitiye ndazikemanga.Iryo perereza rye sinzi aho yarikuye. Bariya bantu batangaza amakuru anyerekeyeho batamvugishije,nasaba abafana banjye kutajya babyemera.Uriya muntu yaratubeshye akwiriye no kudusaba imbabazi.

Mwiseneza Josiane yavuze ko impamvu yatinze kugura imodoka ari gahunda amazemo iminsi ndetse yitegura kuyigura kubera ko ashaka kuyifashisha muri gahunda ari guteganya ndetse na Mimi Mirage wamuteye inkunga azi neza impamvu itaragurwa.

Mwiseneza Josiane yahakanye amakuru avuga ko musaza we yamubujije kuganira n’abafana be aho yemeje ko ari umuntu mukuru wifatira ibyemezo ndetse ko batirirwana aba yagiye mu kazi ke ka buri munsi.

Mwiseneza Josiane agiye gusura abavandimwe n’inshuti ze z’iwabo i Rubengera aho byitezwe ko hazakorwa ibirori byo kumwakira.

Ibitekerezo

  • Ese unamurihiye akajya muri école française ikibazo arihe? nabyo nugufasha. Uyajyanye mu nzoga, mu busambanyi, mu bitabi mu iraha nibwo abantu babikugayira ibindi uri free miss wacu. Songa mbele.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa