skol
fortebet

Mwiseneza Josiane yatangaje ingaruka zikomeye yahuye nazo kubera kubatwa n’imbuga nkoranyambaga

Yanditswe: Friday 12, Jul 2019

Sponsored Ad

Mwiseneza Josiane wamamaye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019,yavuze ko nyuma yo gutorerwa kuba nyampinga wakunzwe kurusha abandi muri iri rushanwa yahise abatwa n’imbuga nkoranyambaga bituma acika ku bintu bimwe na bimwe yakundaga.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa uherutse kuvugwaho ko atwite,yavuze ko impamvu yafashe umwanzuro wo guhagarika gukoresha imbuga nkoranyambaga aruko zamubase bigatuma acika ku bintu bitandukanye yari asanzwe akora.

Yagize ati “Nahisemo kuba Josiane wa kera utari wa wundi uhora akurikirana posts zitandukanye.Nabonaga ndangaye birenze kandi turi gutegura ubukwe,ndavuga nti “reka nibere Josiane wa mbere,ibi ngibi mbireke.Naravuze ngo reka ibi ngibi mbe mbiretse mbe ncecetse gatoya,ubwenge bwanjye bwongere bugaruke mu bundi buzima butari ubwo ku mbuga nkoranyambaga.

Byatumye nanirwa guha agaciro umuntu w’umumaro ariko nagize amahirwe abavandimwe banjye bakamfasha no kwitaba abantu.Narabikundaga cyane kuko hari umuntu wampamagaraga ngo aranshaka nkavuga ati “kanaka niwe umpamagaye,nkumva biranshimishije cyane.Naje kuvuga nti reka ntuze nsubize ubwenge ku gihe.”

Mwiseneza yavuze ko kubera kubatwa n’imbuga nkoranyambaga,hari igihe yajyaga kujyama hakiri kare agashiduka ageze mu gicuku akivugana n’abantu ndetse ngo gutakaza umwanya ku mbuga nkoranyambaga byatumye ahitamo kumara igihe azihagaritse.

Yagize ati “Ubu nongeye gufata umurongo mwiza.Ubu niba ndyamye mpita nsinzira ntabwo ndi wa muntu wajyaga kuryama saa yine cyangwa saa yine n’igice ngo asinzire saa cyenda.Sinari nkicyumva radio na TV byari byaragiye,ariko byarahindutse ntangira kureba amakuru,nkurikira ama TV atandukanye ndeka kuba wa muntu wahoraga muri shuguri.”

Mwiseneza yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko ibihuha by’uko atwite byamutunguye ndetse bikomeretsa umubyeyi we cyane ko ngo umwe mu bagize umuryango we ariwe wamweretse ko atwite.

Mwiseneza yavuze ko yafashe umurongo wo kugabanya ibyo gukoresha imbuga nkoranyambaga kuko ngo hari nubwo yagendaga mu muhanda ntamenye n’igihe yagereye aho agiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa