skol
fortebet

Mwiseneza Josiane yatangaje ukuntu yakiriwe bidasanzwe n’abanyeshuli n’abayobozi ba kaminuza ari kwigamo

Yanditswe: Saturday 28, Sep 2019

Sponsored Ad

Mwiseneza Josiane wabaye Miss Popularity muri Miss Rwanda 2019 yatangaje ko yatunguwe n’ukuntu abayobozi n’abanyeshuli ba kaminuza ya INES Ruhengeri batunguwe n’ukuntu ariyo yahisemo kwigamo bakamubaza ibibazo byinshi bijyanye n’aya mahitamo ye.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa byavugwaga ko agiye kujya kwiga hanze,yatunguye benshi ubwo yerekezaga muri iyi kaminuza yo mu mujyi wa Musanze aho ngo n’abanyeshuli bigana batiyumvishije ukuntu bagiye kwigana nawe.

Yagize ati “Abayobozi n’abanyeshuli byarabashimishije cyane.Bakajya bambaza ibibazo byinshi ngo “Kuki muri kaminuza zose ziri mu Rwanda wahisemo kuza kwiga hano?.Nababwiye ko nkunda ikirere cy’I Musanze ndetse ngo akunda iyi kaminuza kuko atari ubwa mbere nyigezemo.

Abanyeshuli byarabatangaje baravuga ngo “Mana we turi kwigana na Miss?”.Abandi na nubu baracyambaza ibintu ngo “Natwe tuzajye muri Miss se?.Na nubu baracyambaza byinshi.”

Mwiseneza yavuze ko muri iyi kaminuza abantu batamwuzuraho ahubwo bamwe bamusaba ko bifotozanya nawe abandi bakamusuhuza bamwishimiye.

Mwiseneza yavuze ko kumenyekana kwe bitamurangaza mu ishuli ahubwo akunda kwicisha bugufi kugira ngo abandi banyeshuli bamwisanzureho.

Mwiseneza uri kwiga ibijyanye n’ubucuruzi, yavuze ko kujya kwiga muri Ines bifite aho bihuriye n’irushanwa rya Miss Rwanda kuko ngo afite abantu bari kumurihira.

Ibitekerezo

  • Bravo Miss Popularity !!! Komerezaho.Ngewe nk’umukristu ndakwifuriza ko washaka umuntu aho ngaho I Musanze w’umuhamya wa yehova mukigana bible.Muli bible habamo ibintu byinshi Imana ishaka ko tumenya,kugirango tuzabone ubuzima bw’iteka muli paradizo.Urugero,muli Yakobo 4:4,havuga ko abantu bibera mu gushaka ibyisi gusa baba ari abanzi b’imana.Bityo bigatuma nabo batazabona ubuzima bw’iteka.Ni ngombwa kwiga bible niba dushaka kuba abakristu nyakuri.
    Ubishatse tuyimwigisha ku buntu kandi tumusanze iwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa